Ahagana ku isaha y’isaa 19:00 z’umugoroba, ku munsi wejo hashize ku ya 2 Werurwe 2025, Byiringiro Timoth uzwi cyane ku izina rya Cakazulu, yakubitiwe mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, mu Mujyi wa Kigali, n’abanyerondo ubwo yashinjwaga ibikorwa by’ubujura.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko Cakazulu amaze igihe kinini avugwaho ibikorwa by’ubujura, birimo kwiba telefone, gusahura ibikoresho byo mu nzu ndetse no gutobora amazu y’abaturage nijoro.

Bamwe mu baturage batangaje ko bamubonye yinjira mu rugo rw’umuturage akekwaho gushaka kwiba, bituma bahamagara abanyerondo, ari na bwo yahise afatwa.
Nyuma yo kumufata, umuyobozi w’abanyerondo b’umwuga muri ako gace yabanje kuvuga ijambo asaba abaturage kudakingira ikibaba abajura kuko ari bo babangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati: “Abantu bakwiye kumva ko guceceka no gukingira ikibaba abajura ari byo bidindiza iterambere ry’igihugu cyacu. Tugomba gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.”
Byiringiro nyuma yo gufatwa yahise atangira gukubitwa, ariko bidatinze polisi irahamagarwa, iza kumutwara kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Umwe mu bapolisi, yagize icyo yibariza bamwe mu baturage bari asobanuza uko byagenze, umwe mu baturage yamusobanuriye ko Cakazulu yarasanzwe ari umujura ariko igihe cyari iki ngo afatwe.
Kugeza ubu Byiringiro Timoth ari mu maboko ya polisi kandi iperereza rirakomeje, Polisi y’u Rwanda yanasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo kwihanira, kuko bikunze kuvamo urugomo rutemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Byimana bwatangaje ko bugiye gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ibyaha no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hafatwe ingamba zihwitse mu gukumira ubujura bwiganje muri ako gace.
