• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umutwe wa Wazalendo bongereye ubujura bw’ihene mu Bibogobogo

Abarwanyi bo muri Wazalendo, bazwi cyane mu bikorwa byo kwiba amatungo y’Abanyamulenge mu gace ka Bibogobogo, bongeye kwibasira ako gace bibamo ihene.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
June 11, 2025
in Amakuru
0
Umutwe wa Wazalendo bongereye ubujura bw’ihene mu Bibogobogo
0
SHARES
21
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Abarwanyi bo muri Wazalendo, bazwi cyane mu bikorwa byo kwiba amatungo y’Abanyamulenge mu gace ka Bibogobogo, bongeye kwibasira ako gace bibamo ihene. Umwe muri bo, ariko, yahise afatwa n’abaturage.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo aba barwanyi bagabye igitero ahazwi nka kwa Sebasaza, banyaga ihene. Ku bw’amahirwe make, umwe muri bo yahise afatwa n’abaturage, bahita bamushyikiriza Ingabo za FARDC zibarizwa muri ako gace.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko humvikanye amasasu make mu rukerera, ubwo abo barwanyi batwaraga amatungo.

Umuturage umwe yagize ati: “Mu rukerera rwo ku wa kabiri, amasasu yumvikanye yari ay’abarwanyi ba Wazalendo banyaga ihene kwa Sebasaza.”

Nta mubare nyawo w’ihene zanyazwe watangajwe, ariko hari izagaruwe n’abaturage babashije kuzirukana, ndetse bafata n’umwe mu bagabye icyo gitero.

Uwo murwanyi wafashwe yavuze ko abayoboye igitero bari bayobowe n’umukomando witwa Nshoreyingabo.

Bivugwa ko no mu gitero giheruka, aho Wazalendo banyaze inka 10, harimo ebyiri zagaruwe bigizwemo uruhare na bamwe mu basirikare b’u Burundi bafitanye umubano wihariye n’ingabo za Leta ya Congo. N’icyo gitero cyari kiyobowe na Nshoreyingabo.

Umutwe wa Wazalendo bongereye ubujura bw’ihene mu Bibogobogo

Nshoreyingabo, uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuka ku babyeyi badahuje ubwoko: se ni Umupfumbira naho nyina akaba Umunyamulenge.

Yagiye akekwaho uruhare mu bikorwa nk’ibi kenshi, kandi hari aho bivugwa ko adahuza n’abandi barwanyi ba Wazalendo, ndetse rimwe na rimwe akajya asubiranamo na bo.

Asanzwe ayoboye umutwe we w’abarwanyi ba Mai Mai, ariko iyo Wazalendo bagabye ibitero bigamije kurimbura no gusenyera Abanyamulenge, na we usanga arimo.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Gerenade iraswa i Bukavu, umwe mu bayobozi ba Kadutu yarusimbutse

Next Post

Abaturage bo mu Kagari ka Bwerankori na Kigarama baratakira Leta ko yabubakira ruhurura n’ikiraro bikomeye

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Abaturage bo mu Kagari ka Bwerankori na Kigarama baratakira Leta ko yabubakira ruhurura n’ikiraro bikomeye

Abaturage bo mu Kagari ka Bwerankori na Kigarama baratakira Leta ko yabubakira ruhurura n'ikiraro bikomeye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Indege ihindutse igicaniro cy’abantu 242: Umuyaga w’urupfu mu kirere cy’u Buhinde.

Indege ihindutse igicaniro cy’abantu 242: Umuyaga w’urupfu mu kirere cy’u Buhinde.

June 12, 2025
Bintou Keita agiye guhura n’AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena

Bintou Keita agiye guhura n’AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena

June 12, 2025
Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye

Bamwe mu bapolisi ba Uvira baribafashwe na Wazalendo uko byabagendekeye

June 12, 2025
Umutegetsi ukomeye yatangaje umugambi wo kwica Perezida Tshisekedi

Umutegetsi ukomeye yatangaje umugambi wo kwica Perezida Tshisekedi

June 12, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Indege ihindutse igicaniro cy’abantu 242: Umuyaga w’urupfu mu kirere cy’u Buhinde.

Indege ihindutse igicaniro cy’abantu 242: Umuyaga w’urupfu mu kirere cy’u Buhinde.

June 12, 2025
Bintou Keita agiye guhura n’AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena

Bintou Keita agiye guhura n’AFC/M23 i Goma kuri 12 Kamena

June 12, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com