Abarwanyi bo muri Wazalendo, bazwi cyane mu bikorwa byo kwiba amatungo y’Abanyamulenge mu gace ka Bibogobogo, bongeye kwibasira ako gace bibamo ihene. Umwe muri bo, ariko, yahise afatwa n’abaturage.
Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, ni bwo aba barwanyi bagabye igitero ahazwi nka kwa Sebasaza, banyaga ihene. Ku bw’amahirwe make, umwe muri bo yahise afatwa n’abaturage, bahita bamushyikiriza Ingabo za FARDC zibarizwa muri ako gace.
Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko humvikanye amasasu make mu rukerera, ubwo abo barwanyi batwaraga amatungo.
Umuturage umwe yagize ati: “Mu rukerera rwo ku wa kabiri, amasasu yumvikanye yari ay’abarwanyi ba Wazalendo banyaga ihene kwa Sebasaza.”
Nta mubare nyawo w’ihene zanyazwe watangajwe, ariko hari izagaruwe n’abaturage babashije kuzirukana, ndetse bafata n’umwe mu bagabye icyo gitero.
Uwo murwanyi wafashwe yavuze ko abayoboye igitero bari bayobowe n’umukomando witwa Nshoreyingabo.
Bivugwa ko no mu gitero giheruka, aho Wazalendo banyaze inka 10, harimo ebyiri zagaruwe bigizwemo uruhare na bamwe mu basirikare b’u Burundi bafitanye umubano wihariye n’ingabo za Leta ya Congo. N’icyo gitero cyari kiyobowe na Nshoreyingabo.

Nshoreyingabo, uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuka ku babyeyi badahuje ubwoko: se ni Umupfumbira naho nyina akaba Umunyamulenge.
Yagiye akekwaho uruhare mu bikorwa nk’ibi kenshi, kandi hari aho bivugwa ko adahuza n’abandi barwanyi ba Wazalendo, ndetse rimwe na rimwe akajya asubiranamo na bo.
Asanzwe ayoboye umutwe we w’abarwanyi ba Mai Mai, ariko iyo Wazalendo bagabye ibitero bigamije kurimbura no gusenyera Abanyamulenge, na we usanga arimo.