Umwana w’umukobwa w’imyaka ine, Ashna Lweri, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yitabye Imana. Uyu mwana wari uri kuzamuka neza mu muziki ku rwego mpuzamahanga, aho yari amaze gukorana n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika.
Ashna Lweri yatangiye gukunda umuziki afite imyaka ibiri yamavuko, asaba se, Dakari Isselweri, umwe mu baherwe bo muri Kivu y’Amajyaruguru, kumufasha guteza imbere impano ye.
Se ntiyazuyaje, ahita amushakira abamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, aho yagiye akorana n’inzobere mu gutunganya indirimbo, ndetse atangira gukorana n’abahanzi bakomeye.

Mu ndirimbo ze, izakunzwe cyane ni Nahasso, yakoranye n’umuraperi Fik Fameica wo muri Uganda. Yari afite imishinga itandukanye y’imikoranire n’abahanzi b’ibyamamare barimo Fally Ipupa, Inoss’B, Asake, Davido, na Diamond Platnumz, byagaragazaga ko yari umuhanzi mushya wihuta mu iterambere rya muzika Nyafurika.
Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, urubuga Trace Mziki rwa Afurika y’Uburasirazuba rwatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ashna Lweri, bivugwa ko yitabye Imana ku wa 27 Gashyantare 2025.
Inkuru y’urupfu rwe yakanguye abantu benshi mu ruhando rwa muzika, ndetse bamwe mu bahanzi yari afitanye imishinga boherereje ubutumwa bwo kumwunamira no kwihanganisha umuryango we.
Abakunzi b’umuziki, by’umwihariko abari batangiye gukurikira iterambere rye, bagaragaje ko iyi ari inkuru ibabaje kuko yari afite impano idasanzwe n’amahirwe yo kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Benshi bibajije icyateye urupfu rwe, nubwo kugeza ubu nta makuru arambuye yatangajwe n’umuryango we.
Uyu mwana muto yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga, kandi yari amaze gutangira kugera kuri iyo ntego. Nubwo ubuzima bwe mubazima butagihari magingo aya, izina rye n’umuziki we bizakomeza kwibukwa mu mateka y’abana bafite impano idasanzwe muri muzika ya Afurika.
