José Mourinho, umutoza wa Fenerbahçe SK, yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya £35,194 nyuma yo gutangaza amagambo akomeye yibasira abasifuzi ku mukino wahuje ikipe ye na Galatasaray.
Uyu mukino wari uwo ku munsi wa 25 wa Shampiyona ya Turikiya (Süper Lig) wabaye ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0-0). Nyuma y’uyu mukino, Mourinho ntiyishimiye imisifurire, cyane cyane umusifuzi wa kane, avuga ko kuba ari Umunya-Turikiya byatumye atabasha kuyobora umukino uko bikwiye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mourinho yagize ati: “Iyo umukino usifurwa n’Umunya-Turikiya, uba nk’ikiza. Umusifuzi wa kane nta cyo yari amaze, ni nko gushyiraho umuntu ugomba kuba aho gusa.” Aya magambo ye yatumye komite ishinzwe imyitwarire muri shampiyona yicara igafata umwanzuro wo kumuhana.

Uretse guhagarikwa imikino ine, Mourinho yaciwe n’amande (£35,194) azira imyitwarire mibi. Ibi bihano byatangiye gukurikizwa, bivuze ko azasiba imikino ine ikurikira ya Fenerbahçe mu marushanwa yo muri shampiyona.
Ni inshuro ya mbere Mourinho afatiwe ibihano nkibi bikomeye kuva yagera muri Fenerbahçe mu mpeshyi ya 2024.
Kuva yatangira gutoza iyi kipe, uyu mutoza w’Umunya-Portugal yagaragaje ko atajya yihanganira imisifurire abona idahwitse, ndetse asanzwe azwiho kugira amagambo akomeye iyo atanyuzwe n’ibiba byabereye mu kibuga.
Fenerbahçe iri mu rugamba rukomeye rwo gushaka igikombe cya shampiyona, kuko kuri ubu iri mu makipe ahataniye igikombe na Galatasaray ndetse na Beşiktaş.
Gusa, kuba Mourinho atazaba ari ku ntebe y’abatoza mu mikino iri imbere bishobora kugira ingaruka ku ikipe ye, cyane cyane ku mikino ikomeye igomba gukina mu cyumweru gitaha.
Iki cyemezo cyafashwe na komite y’imyitwarire nticyakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe, bamwe bavuga ko ari ubugome bukorewe Mourinho n’ubuyobozi bwa shampiyona.
Gusa, abasesenguzi bamwe bavuga ko ibi bihano byari bikwiye, kuko amagambo y’uyu mutoza ashobora guteza urujijo no kugabanya icyizere abasifuzi bagirirwa.
Guhera Ubu Mourinho afite amahitamo yo kwemera ibi bihano cyangwa akajurira, ariko biragoye ko byakurwaho, cyane ko komite y’imyitwarire isanzwe ifata ibyemezo bikomeye ku myitwarire mibi y’abatoza n’abakinnyi. Fenerbahçe igomba gukina umukino ukurikira idafite umutoza wayo mukuru, ibintu bishobora kugira ingaruka ku musaruro wayo muri shampiyona.
