Breyten Breytenbach yari umuntu wanenze cyane ubutegetsi bwa apartheid.
Umuryango we wemezako uyu mwanditsi uzwi cyane mu kurwanya ivanguramoko akaba n’umurwanashyaka witwa Breyten Breytenbach atagihumeka, Breyten Breytenbach akaba yari yarafunzwe azira imyizerere ye muri Afurika y’Epfo mu myaka ya za 70, yapfuye afite imyaka 85.
Yitabye Imana asinziriye, arikumwe n’umugore we Yolande amuri iruhande mumugi w’i Paris.
Umusizi utavuga rumwe n’ubutegetsi, umwanditsi w’ibitabo n’umushushanyi yari “umuhanzi ukomeye, warwanyaga ivanguramoko, yaharaniye isi nziza kugeza imperuka”, nk’uko umuryango we wabitangaje.
Breyten Breytenbach, yongeye guhura n’umugore we Yolande, nyuma yo kuva muri gereza