Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2025, mu gace ka Golosiivsky gaherereye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, humvikanye urusaku rw’amasasu menshi nyuma y’uko umwe mu bagize urwego rw’ubutasi bwa Ukraine (SBU) yicwa arashwe n’abantu bataramenyekana.
Uyu mugabo utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano, yari ageze muri parikingi y’imodoka ubwo yagab wagaho igitero cy’amasasu menshi byemezwa n’amashusho yafashwe n’icyuma gifata amashusho (camera de surveillance).
Amashusho yerekanaga uwarashe yegera uwo mugabo akamwinjirira atamuhaye umwanya n’umwe wo kugerageza kwirwanaho, nyuma agahita yirukankana na moto yari itegereje aho hafi.
Ibiro bya Perezida wa Ukraine byamaganye aya mahano, bivuga ko ari igikorwa kigayitse cy’ubugizi bwa nabi cyibasira umutekano w’igihugu hagati y’intambara Ukraine ikomeje guhangana na Russia. Umuvugizi w’inzego z’umutekano yavuze ko hakomeje iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ababiri inyuma y’iki gikorwa, uko cyateguwe n’impamvu yacyo.
Hari amakuru avuga ko uyu wari umukozi wa SBU yari asanzwe ashinzwe imirimo y’iperereza ryihariye ku banyamahanga n’ubutasi mpuzamahanga. Ni igikorwa cyateje ubwoba n’impungenge mu baturage b’i Kyiv, bamwe batangira kwibaza niba umutekano wabo urinzwe uko bikwiye.
Gusa inzego zishinzwe umutekano zijeje abaturage ko ziri gukora ibishoboka byose ngo batabwe muri yombi abakoze ibi, kandi ko ibikorwa nk’ibi bitazakoma mu nkokora umurego igihugu gifite mu guharanira ubwigenge no guhashya abashaka kuwuhungabanya.
