Umwiryane n’ubwumvikane buke bukomeje kuranga Ishyaka ry’Aba-Démocrates nyuma y’uko ritsinzwe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse rigatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko na Sena y’icyo gihugu.
Nancy Pelosi wayoboye Inteko Ishinga Amategeko igihe kinini yavuze ko gutsindwa kw’Aba-Démocrates kwatewe na Joe Biden watinze kwikura mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo iri shyaka rishake undi mukandida mushya, ushobora guhangana na Donald Trump wari ufite igikundiro kidasanzwe.
Yavuze ko iyo Biden agenda kare, hari kuba amatora y’ibanze yo gushaka umukandida uzahagarira Aba-démocrates, na Kamala Harris akayitabira nk’abandi bose. Iyo abasha gutsinda nk’uko Pelosi abisobanura, yari kuba yarubatse ubushobozi ku buryo yari kwitwara neza mu bihe byakurikiyeho, akaba ari umukandida ufatika.
Yongeyeho ko kuba Biden yarikuye mu ihatana ariko agahita ashyigikira Kamala Harris, byatumye iri shyaka ritabona uburyo ritegura amatora y’ibanze yashoboraga gutuma haboneka umukandida ushoboye kuruta Kamala, yanaba Kamala akaba yahanganye agatsinda abandi bose.