Mu mwaka wa 2026, izina rya Ryan Coogler ryavuzwe cyane mu ruhando rwa sinema ku Isi, nyuma yo gukora filime Sinners yitwaye neza ikegukana ibihembo bine bya Oscars. Iyi ntsinzi yaje ishimangira ubuhanga bwe nk’umwanditsi n’umuyobozi wa filime, ariko inyuma yayo hihishe amateka arimo urugamba rukomeye.
Mu bihe byashize, Coogler yigeze guhura n’ibibazo by’amikoro, aho byageze igihe agira umwenda ugera ku bihumbi 200 by’amadolari y’Amerika bitewe n’amashuri. Icyo gihe ntiyari azi neza ejo hazaza he, ariko yakomeje gukurikira inzozi ze zo gukora filime, yiringira ko hari igihe bizamuhira.
Mu birori bya Academy Awards 2026 byabaye ku wa 15 Werurwe 2026, Coogler yahawe igihembo cya ‘Best Original Screenplay’, aba umwe mu birabura bake bageze kuri iyo ntsinzi, akurikiye Jordan Peele wabigezeho mu 2018.
Filime Sinners yanahesheje Michael B. Jordan igihembo cya ‘Best Actor’, mu gihe Autumn Durald Arkapaw yaciye agahigo nk’umugore wa mbere wegukanye ‘Best Cinematography’. Naho Ludwig Göransson atsindira ‘Best Original Score’.
Iyi filime yinjije amafaranga arenga miliyoni 370 z’amadolari ku Isi yose, ndetse igira amanota 100% kuri Rotten Tomatoes, ibintu bidakunze kubaho. Inkuru ya Coogler ni isomo rikomeye rigaragaza ko kwihangana no gukurikira inzozi bishobora kuganisha ku ntsinzi ikomeye.


















