Urutonde rw’abakinnyi bahataniye igihembo gikomeye ku Isi cya Ballon d’Or 2025 rwashyizwe ahagaragara ku mugaragaro. Ni igihembo gishimangira ubuhanga, ubwitange, n’uruhare umukinnyi aba yagize mu mwaka w’imikino ushize, haba ku makipe akinira cyangwa ku rwego rw’amakipe y’Igihugu.
Muri uru rutonde, higanjemo amazina azwi cyane mu mupira w’amaguru ku Isi, harimo abamaze imyaka bakomeza kwigaragaza ku rwego rw’Isi ndetse n’abandi bashya bari kuzamura izina ryabo mu buryo butangaje. Birumvikana ko bizongera gutuma abafana, abanyamakuru, n’inzobere mu mupira bagirana impaka zikomeye ku ukwiye guhabwa igihembo cy’umukinnyiw’itwaye neza.
Hari ababona ko abatwaye ibikombe bikomeye nka UEFA Champions League cyangwa Fifa World Cup ari bo bakwiye guhabwa amahirwe menshi, mu gihe abandi bashimangira ko umusaruro ku giti cy’umukinnyi ari wo ukwiye guhabwa agaciro cyane kurusha ibikombe yegukanye doreko aba atarabitwaye wenyine.
Ikibabaje kuri bamwe ni uko hari amazina bari biteze kubona ku rutonde ariko atagaragaye, bigatuma habaho kuganira ku mahitamo yakozwe n’abatanga amanota. Ese ni ukubera imvune zabasubije inyuma, imikinire cyangwa hari izindi mpamvu ziri inyuma y’ibi byemezo?
Ikigaragara ni uko urugendo rugana ku itangwa rya Ballon d’Or 2025 ruzaba rwuzuye amatsiko, impaka, nyinshi n’amateka mashya yandikwa mu mupira w’amaguru.

