Uwicyeza Pamela, umugore wa The Ben, yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ISI, imwe mu ndirimbo igize album Plenty Love aheruka gusohora. Nkβuko amakuru abigaragaza, Pamela yatanze umusanzu mu kwandika iyi ndirimbo, ikaba ari nayo akunda cyane muri iyi album nshya yβumuhanzi akaba n’umufasha we.
Mu kiganiro cyihariye, The Ben yavuze ko album Plenty Love ari umushinga wihariye kuko igizwe nβindirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, nβamarangamutima anyuranye.
Indirimbo ‘ISI‘ ni imwe mu zagarutsweho cyane, kuko ifite amagambo agaragaza uburyo isi ihinduka, ubuzima bugenda buhindagurika, ariko urukundo rukaguma ari ingenzi mu buzima bwa buri wese.
Pamela, nkβumufasha wa The Ben, yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo no gufasha mu gutunganya amagambo yβiyo ndirimbo, bituma iba imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse muri iyi album.
Yatangaje koindirimbo ‘ISI’ imufasha gutekereza ku buzima, ku mibanire yβabantu ndetse no ku ndangagaciro zβurukundo.
Album ‘Plenty Love’ yashyizwe hanze muri Mutarama 2025, ikaba yarakunzwe cyan nβabafana ba The Ben mu Rwanda no hanze yarwo.
Gufatanya nβumugore we muri uyu mushinga ni ikintu The Ben yagarutseho, avuga ko Pamela ari umuntu umuhora hafi kandi umufasha mu buzima no mu rugendo rwe rwa muzika. Ibi bikaba bigaragaza uburyo umuryango uhamye ushobora kuba inkingi ikomeye mu iterambere ryβumuhanzi.

















