Uwicyeza Pamela, umugore wa The Ben, yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo ISI, imwe mu ndirimbo igize album Plenty Love aheruka gusohora. Nkโuko amakuru abigaragaza, Pamela yatanze umusanzu mu kwandika iyi ndirimbo, ikaba ari nayo akunda cyane muri iyi album nshya yโumuhanzi akaba n’umufasha we.
Mu kiganiro cyihariye, The Ben yavuze ko album Plenty Love ari umushinga wihariye kuko igizwe nโindirimbo zivuga ku rukundo, ubuzima, nโamarangamutima anyuranye.
Indirimbo ‘ISI‘ ni imwe mu zagarutsweho cyane, kuko ifite amagambo agaragaza uburyo isi ihinduka, ubuzima bugenda buhindagurika, ariko urukundo rukaguma ari ingenzi mu buzima bwa buri wese.
Pamela, nkโumufasha wa The Ben, yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo no gufasha mu gutunganya amagambo yโiyo ndirimbo, bituma iba imwe mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse muri iyi album.
Yatangaje koindirimbo ‘ISI’ imufasha gutekereza ku buzima, ku mibanire yโabantu ndetse no ku ndangagaciro zโurukundo.
Album ‘Plenty Love’ yashyizwe hanze muri Mutarama 2025, ikaba yarakunzwe cyan nโabafana ba The Ben mu Rwanda no hanze yarwo.
Gufatanya nโumugore we muri uyu mushinga ni ikintu The Ben yagarutseho, avuga ko Pamela ari umuntu umuhora hafi kandi umufasha mu buzima no mu rugendo rwe rwa muzika. Ibi bikaba bigaragaza uburyo umuryango uhamye ushobora kuba inkingi ikomeye mu iterambere ryโumuhanzi.

















