Abahanzi b’abavandimwe, Vestine na Dorcas, batangaje ko indirimbo yabo nshya yitwa Nitawale izajya hanze mu masaha make ari imbere. Aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima ya benshi kubera amajwi yabo meza n’ubutumwa bwubaka butambuka mu bihangano byabo, bakomeje gushimangira umwimerere w’umuziki wabo.
Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga, basabye abakunzi babo gukomeza kubashyigikira no gutegereza iyi ndirimbo nshya izagira uruhare rukomeye mu kuramya no guhimbaza Imana.
Nitawale bivuze “Imana itegeke” mu rurimi rw’Igiswahili, bikaba bigaragaza ko iyi ndirimbo izaba ifite insanganyamatsiko yo kwinginga Imana ngo ibe iyoboye ubuzima bw’abantu.
Vestine na Dorcas bagaragaje ko iyi ndirimbo izanye ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza imitima y’abantu no kubibutsa ko Imana ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwabo.
Benshi mu bakunzi babo bamaze kugaragaza amashyushyu yo kuyumva, basaba ko yasohoka vuba.
Biteganyijwe ko Nitawale izaboneka kuri shene yabo ya YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki. Aba bahanzi bakomeje gushyira imbaraga mu muziki wabo, bagenda bagaragaza iterambere rikomeye mu buhanzi bwabo.

