Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UN High Commissioner for Human Rights), Volker Türk, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudan, aho ari guhura n’imiryango y’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara imaze igihe ihitana ubuzima bw’abaturage. Uru ni uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu kuva mu Ugushyingo 2022, mu gihe amakimbirane hagati y’ingabo zihanganye akomeje gusenya ibice binini by’igihugu, cyane cyane mu Turere twa Darfur na Kordofan.
Iyi ntambara yakomeje kwirukana abaturage babarirwa muri za miliyoni, ibasiga mu buzima bubi bwo kuba impunzi mu gihugu cyabo. Mu butumwa yatanze ari muri uru ruzinduko, Volker Türk yavuze ko yahungabanyijwe bikomeye n’ubuhamya bw’abo yahuye na bo, by’umwihariko abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Türk yavuze ko yahuye n’abagore icyenda bamubwiye inkuru z’akababaro gakabije, avuga ko atari kenshi abonye abantu bafite ihungabana rikomeye nk’iryo. Aba bagore basobanuye uko bafashwe ku ngufu mu matsinda (gang rape) mu mujyi wa El-Fasher muri Darfur, ubwo bageragezaga guhunga imirwano, mu gihe abagabo bo mu miryango yabo, barimo abavandimwe n’abana b’abahungu, bafatwaga bakicirwa imbere yabo.
Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ritangaza ko kuva intambara yatangira, hari ibimenyetso byinshi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo byaha birimo gufata ku ngufu mu matsinda, gushimutwa no kugirwa imbata z’igitsina, ahanini bishingiye ku moko cyangwa ku gushinjwa kuba ku ruhande rw’undi mutwe urwana. Ibi byose bigaragaza uburemere bw’ibyago abaturage ba Sudan barimo kugirirwa.
















