• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Ubuzima

Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
January 19, 2026
in Ubuzima
0
Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UN High Commissioner for Human Rights), Volker Türk, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudan, aho ari guhura n’imiryango y’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara imaze igihe ihitana ubuzima bw’abaturage. Uru ni uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu kuva mu Ugushyingo 2022, mu gihe amakimbirane hagati y’ingabo zihanganye akomeje gusenya ibice binini by’igihugu, cyane cyane mu Turere twa Darfur na Kordofan.

Iyi ntambara yakomeje kwirukana abaturage babarirwa muri za miliyoni, ibasiga mu buzima bubi bwo kuba impunzi mu gihugu cyabo. Mu butumwa yatanze ari muri uru ruzinduko, Volker Türk yavuze ko yahungabanyijwe bikomeye n’ubuhamya bw’abo yahuye na bo, by’umwihariko abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Türk yavuze ko yahuye n’abagore icyenda bamubwiye inkuru z’akababaro gakabije, avuga ko atari kenshi abonye abantu bafite ihungabana rikomeye nk’iryo. Aba bagore basobanuye uko bafashwe ku ngufu mu matsinda (gang rape) mu mujyi wa El-Fasher muri Darfur, ubwo bageragezaga guhunga imirwano, mu gihe abagabo bo mu miryango yabo, barimo abavandimwe n’abana b’abahungu, bafatwaga bakicirwa imbere yabo.

Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ritangaza ko kuva intambara yatangira, hari ibimenyetso byinshi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo byaha birimo gufata ku ngufu mu matsinda, gushimutwa no kugirwa imbata z’igitsina, ahanini bishingiye ku moko cyangwa ku gushinjwa kuba ku ruhande rw’undi mutwe urwana. Ibi byose bigaragaza uburemere bw’ibyago abaturage ba Sudan barimo kugirirwa.

Türk yavuze ko yahuye n’abagore icyenda bamubwiye inkuru z’akababaro gakabije
Iyi ntambara yakomeje kwirukana abaturage babarirwa muri za miliyoni
ADVERTISEMENT
Previous Post

Kubera imikufi n’imitako bihenze cyane yari yambaye byatumye abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Maroc

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Joško Gvardiol wa Manchester City yasubije Jurgen Klopp watutse irushanwa rya FIFA Club World Cup

July 1, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza

Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza

January 19, 2026
Kubera imikufi n’imitako bihenze cyane yari yambaye byatumye abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Maroc

Kubera imikufi n’imitako bihenze cyane yari yambaye byatumye abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Maroc

January 19, 2026
Amakosa atatu ubuyobozi bwa Kinshasa bwakoze intambara ikarushaho gufata indi ntera

Gatsibo: Abanyerondo babiri barimo gushakishwa, nyuma yo gukubita umuturage bamukekaho kwiba igitoki bikamuviramo urupfu

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza

Volker Türk aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Sudan yagaragaje amahano intambara ikomeje guteza

January 19, 2026
Kubera imikufi n’imitako bihenze cyane yari yambaye byatumye abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Maroc

Kubera imikufi n’imitako bihenze cyane yari yambaye byatumye abangamirwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Maroc

January 19, 2026
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com