Umuyobozi w’urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, witwa Waloa Yungu, yishwe arashwe n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo, umutwe w’imitwe yitwaje intwaro ukorana bya hafi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2025, ubwo nyakwigendera Yungu yari mu rugendo mu gace ka Kimua, ari kumwe n’abandi baturage. Nk’uko abatangabuhamya babivuga, abarwanyi ba Wazalendo bamurashe mu maso y’abantu batari bake, ibintu byahise biteza umwuka mubi mu rubyiruko rwo mu gace.
Mu kanya nk’ako guhumbya, urubyiruko rwo muri kariya gace rwahise rwirara mu mihanda rutangira kwigaragambya, rusaba ubutabera no kwamagana ihohoterwa rimaze igihe rikorerwa abatuye muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Mu mirwano yakurikiyeho, bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bagabweho ibitero, bikaba bivugwa ko hari n’abasirikare ba FARDC (Ingabo za Leta ya Congo) bagerageje gutabara Wazalendo ariko nabo urubyiruko rurabirukana rutabatinya.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi mike bivugwa ko hari ubushyamirane mu barwanyi ba Wazalendo ubwabo, bamwe bashinja bagenzi babo gukabya mu guhohotera urubyiruko n’abasivili muri rusange.
Hari amakuru yemeza ko bamwe mu bayobozi babo bari banze uruhare rwo gukomeza kwibasira abaturage, ibyo bikaba byari byaratangiye kubacamo ibice.
Kugeza ubu, mu bice bikigenzurwa n’ubutegetsi bwa Congo, haracyarangwa umutekano muke, ubwicanyi bukorwa ku manywa y’ihangu, ibikorwa byo gufata ku ngufu, gukubita no kwambura abaturage ku ngufu ibyabo, byose bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Uko biri kose, abaturage bavuga ko batakiri gucece, ko batazongera kwemera guhohoterwa, kandi ko bagiye guhaguruka bakanarwanya amahano n’ubunyeshyamba babangamiwe na bwo imyaka n’imyaka.
“Iyo umwana atakaje ububyeyi, aba asigaye ku gasozi”, ni ko umusaza umwe wo muri Walikale yabitangaje, ashimangira ko urubyiruko rutagomba guheranwa n’agahinda, ahubwo rukwiye guharanira ko amahoro n’ubutabera bisagamba.
