Ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu rugamba rwo kurwanya imitwe ya M23 n’iya Twirwaneho mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ryahawe ibikoresho bya gisirikare, imyambaro (tenis) n’amafaranga mu mujyi wa Uvira.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’iminsi ibiri aba barwanyi bagiranye ibiganiro n’abakuru b’ingabo za Congo na Burundi.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, umugaba mukuru w’ingabo za Congo, Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, hamwe na Lt. Gen. Prime Niyongabo uyobora ingabo z’u Burundi, basuye Uvira.
Muri uru ruzinduko, aba bayobozi banahuye na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC n’iza gisirikare z’u Burundi zisanzwe zicumbitse muri uwo mujyi.
Intego y’uru ruzinduko yari uguhuza no kumvikanisha impande zombi Wazalendo na FARDC nyuma y’amakimbirane yagiye agaragara hagati yazo, aho byigeze no kugera aho zirwana.
Aba bayobozi b’ingabo basabye impande zombi gukorana neza no kuvanga ingabo, ndetse bizeza abarwanyi ba Wazalendo ko bagiye kujya bahembwa n’ubwo umushahara wabo utazangana n’uw’abasirikare basanzwe.
Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe yabwiye Wazalendo ati: “Nzabavuganira kugira ngo mujye muhabwa amafaranga. Nubwo mutazajya muhembwa menshi, ariko muzajya muhabwa make buri kwezi.”
Hashize iminsi ibiri gusa, ibyo aba bayobozi bari basezeranyije byageze ku barwanyi ba Wazalendo. Nk’uko umwe mu batangabuhamya yabitangaje, Wazalendo boherejweho ibikoresho bya gisirikare, imiti, ibyo kurya, amateni n’amafaranga.
Yagize ati: “Bohereje ibikoresho bya gisirikare, imiti n’ibyo kurya. Bazaniye Wazalendo amateni n’amafaranga.”
Uyu mutangabuhamya yongeraho ko bahise basabwa kongera gusubira ku rugamba, aho bagombaga gutera umutwe wa M23 mu bice bya Kamanyola, Nyangenzi na Bukavu.
Ati: “Babwiwe guhita batangiza intambara kuri M23 i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu no mu bindi bice.”
Nubwo byatangajwe ko hari ibikoresho n’amafaranga bitari byatangwa bose babifitiye uburenganzira, amakuru avuga ko byatangiye gutangwa vuba na bwangu.
