Will Smith, uzwi cyane muri sinema no mu muziki, yatangaje ko mbere yo gusohora album ye nshya yise Based on a True Story, yabanje kugisha inama abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop, barimo Jay-Z na Kendrick Lamar. Aba baraperi bombi bamugiriye inama yโingirakamaro, yamufashije kwemeza icyerekezo cyโiyi album nshya.
Nkโuko Will Smith yabisobanuye, yagiranye ibiganiro byimbitse na Jay-Z, umwe mu baraperi bafite izina rikomeye ku isi, akaba nโumwe mu bashoramari bafite ijambo mu muziki wa Hip-Hop.
Jay-Z yamubwiye ko kugira ngo album ye igire agaciro kandi ishimangire umwimerere we nkโumuhanzi, agomba kwirinda inkuru zidasobanutse cyangwa zibeshya, ahubwo akavuga ibihe byโukuri yanyuzemo.
Jay-Z yagize ati: “Niba ushaka gukora album izagira impinduka, gira icyo uvuga ku buzima bwawe bwite. Bivuge uko biri, ubivuge mu buryo bwawe bwihariye. Ntugakoreshe inkuru z’ibihimbano, kuko abantu bashaka kumenya inkuru nyazo zโabahanzi bakunda.”

Iyi nama ya Jay-Z ni yo yatumye Will Smith yemeza izina rya album ye, Based on a True Story, kuko yayubatse ku nkuru zishingiye ku buzima bwe bwite, aho avuga ku bihe byiza nโibibi yaciyemo, ndetse nโamasomo yakuye mu rugendo rwe rwo kuba umuhanzi, umukinnyi wa filime, nโumubyeyi.
Nyuma yo kuvugana na Jay-Z, Will Smith yanaganiriye na Kendrick Lamar, umwe mu baraperi bakomeye muri iki gihe, uzwiho ubuhanga mu kwandika amagambo arimo ubutumwa bukomeye.
Kendrick Lamar yamusabye kwibanda ku nkuru zโukuri zโubuzima bwe, akagaragaza imico ye yihariye, ndetse akavuga ibyo akunda nโibyamugiriye akamaro mu buzima.
Will Smith yavuze ati: “Kendrick yambwiye ko abantu baba bakeneye kumenya ibiri ku mutima wawe, ko inkuru yawe bwite ari yo izatuma bumva indirimbo zawe nk’aho ari izabo. Niyo mpamvu iyi album yanjye ari inkuru nyazo, nta kintu nigeze nyongeramo kidafite ishingiro.”

Album Based on a True Story izaba igizwe nโindirimbo zigaruka ku buzima bwa Will Smith, harimo ibihe yanyuzemo mu rugendo rwe nk’umukinnyi wa filime, umuhanzi, ndetse nโumugabo wubatse.
Yatangaje ko iyi album izaba itandukanye cyane nโizo yakoze mbere, kuko yagaragazamo amarangamutima ye mu buryo buhanitse, ku buryo yumva ko izagera ku bantu benshi.
Ku bijyanye nโiyumvikanisha ryโamajwi nโuburyo yanditsemo indirimbo, Will Smith yavuze ko yifashishije ubunararibonye bwa Jay-Z na Kendrick Lamar kugira ngo akore album ifite umwimerere, iganisha ku bihangano bifite imbaraga n’ubutumwa buhamye.
Abakunzi bโumuziki wa Hip-Hop nโaba Will Smith byโumwihariko biteze byinshi kuri iyi album, cyane ko nyuma yโimyaka myinshi adakora umuziki, agarutse afite imbaraga nshya n’uburyo bushya bwo gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo ze.















