Umunyabigwi mu muziki Nyafurika, Yvonne Machaka wamenyekanye nka Yvonne Chaka Chaka, yagaragaje ko nβubwo atagishyira hanze indirimbo nshya, ariko ubuhanzi yakoze mu myaka yashize, buri mu bikomeje kumwinjiriza amafaranga menshi.
Avuga ko ari amafaranga aturuka ku ndirimbo yakoze zicuruzwa nβibigo bitandukanye, aho izo ndirimbo zikoreshwa kuri za televiziyo, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse nβibitaramo bike akora.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro nβabahanzi mu ngeri zirimo abaririmbyi, abahangamideli, abakinnyi ba sinema nβabandi bafite aho bahuriye nβubuhanzi.
Ibi biganiro byateguwe na Rwanda Arts Initiative, byabaye avuye gusura ishuri ryβu Rwanda ryβumuziki riri i Muhanga, aho yasanze impano yavuze ko zidasanzwe, zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo hazaza hβubuhanzi mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.
Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ku myaka 19 ari bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise βIm In Love With A DJβ.
Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu buhanzi bwe yagiye yinjiza amafaranga binyuze mu gukora ibitaramo byaba ibyo yagiye akorera mu gihugu cye cya Afurika yβEpfo ndetse no mu mahanga.
Ati βNinjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byange ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza nβubundi buryo”.
Avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu kuba yakwagura ibikorwa byβumuziki haba mu kubaka βLabelβ ye, gufasha impano nshya nβibindi.
Uretse ubwo buryo, amafaranga yagiye yinjiza kuva yatangira umuziki, yagiye yongera akayashora mu bindi bikorwa bitandukanye nβumuziki birimo kugura imigabane mu bigo kugura impapuro mpeshamwenda nβibindi.
Ati βByose biterwa nβibihari washoramo imari, ariko nkβumuhanzi mfite abantu bangira inama mu bijyanye nβubukungu, abo nibo bambwira aho nshobora gushora imari.β
Yvonne Chaka Chaka yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda kugira ahantu harenze hamwe bashobora kwinjiriza amafaranga hatari mu muziki binyuze mu kuba bakora imishinga yβubucuruzi ibinjiriza.















