• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imyidagaduro

Yvonne Chaka Chaka uri kwinjiza agatubutse kandi nta indirimbo nshya afite

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
November 18, 2024
in Imyidagaduro
0
Yvonne Chaka Chaka uri kwinjiza agatubutse kandi nta indirimbo nshya afite
0
SHARES
8
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umunyabigwi mu muziki Nyafurika, Yvonne Machaka wamenyekanye nka Yvonne Chaka Chaka, yagaragaje ko n’ubwo atagishyira hanze indirimbo nshya, ariko ubuhanzi yakoze mu myaka yashize, buri mu bikomeje kumwinjiriza amafaranga menshi.

Avuga ko ari amafaranga aturuka ku ndirimbo yakoze zicuruzwa n’ibigo bitandukanye, aho izo ndirimbo zikoreshwa kuri za televiziyo, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’ibitaramo bike akora.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n’abahanzi mu ngeri zirimo abaririmbyi, abahangamideli, abakinnyi ba sinema n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi.

Ibi biganiro byateguwe na Rwanda Arts Initiative, byabaye avuye gusura ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki riri i Muhanga, aho yasanze impano yavuze ko zidasanzwe, zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo hazaza h’ubuhanzi mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.

Agaruka ku rugendo rwe mu muziki, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko ku myaka 19 ari bwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Im In Love With A DJ’.

Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu buhanzi bwe yagiye yinjiza amafaranga binyuze mu gukora ibitaramo byaba ibyo yagiye akorera mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo ndetse no mu mahanga.

Ati “Ninjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byange ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza n’ubundi buryo”.

Avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu kuba yakwagura ibikorwa by’umuziki haba mu kubaka ‘Label’ ye, gufasha impano nshya n’ibindi.

Uretse ubwo buryo, amafaranga yagiye yinjiza kuva yatangira umuziki, yagiye yongera akayashora mu bindi bikorwa bitandukanye n’umuziki birimo kugura imigabane mu bigo kugura impapuro mpeshamwenda n’ibindi.

Ati “Byose biterwa n’ibihari washoramo imari, ariko nk’umuhanzi mfite abantu bangira inama mu bijyanye n’ubukungu, abo nibo bambwira aho nshobora gushora imari.”

Yvonne Chaka Chaka yagiriye inama abahanzi bo mu Rwanda kugira ahantu harenze hamwe bashobora kwinjiriza amafaranga hatari mu muziki binyuze mu kuba bakora imishinga y’ubucuruzi ibinjiriza.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Ubwato buzinjirwamo n’abadashaka kuyoborwa na Trump bakazasohoka avuye ku butegetsi

Next Post

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

July 5, 2025
Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

Ingabo z’u Burundi zahunze mu mirwano zarwanyemo na Twirwaneho muri Mikenke

July 4, 2025
“Amarozi na ruswa si wo muti wa siporo yacu” Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

Frank Gashumba atangaje ko Bobi Wine ari we munyagihugu rukumbi wo muri Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga

July 5, 2025
Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

Bad Black: Yatangaje ko we n’umwana we Jaasiel bavukiye ku munsi umwe, ibintu benshi bafashe nk’igitangaza.

July 5, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com