Umuhanzi w’indirimbo za Country, Zach Bryan, yagaragaye mu mujyi wa New York (NYC) afite ijisho ryabyimbye cyane, ibintu byakururiye abantu benshi amatsiko, cyane cyane nyuma yo kumvikana mu makimbirane akomeye hagati ye na mugenzi we John Moreland.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, Zach Bryan yari muri NYC mu mpera z’icyumweru gishize, agenda yitonda cyane, ariko ijisho rye ryabyimbye ryari ryarabaye insanganyamatsiko, rihishura ibyumweru bikomeye amaze gucamo, birimo n’amagambo y’ubushotoranyi yahawe na John Moreland.
Muri uku kwezi, ikinyamakuru Variety cyatangaje ko Zach Bryan yasinyiye amasezerano mashya na Warner Records yo gukora nibura alubumu ebyiri zindi, ndetse hari amakuru avuga ko yaba yaragurishije uburenganzira ku bihangano bye byose bya muzika ku mafaranga atangaje asaga miliyoni 350 z’amadolari ya Amerika.

Icyakora, ibi ntabwo byashimishije John Moreland, wamaze gutangaza ku rubuga rwe rwa Instagram Story amagambo akarishye cyane agira ati:
“Miliyoni 350 ni amafaranga menshi cyane yo kwishyura version yanjye ituzuye. Mugire umunsi mwiza.”
Aya magambo yatumye Zach Bryan ababazwa cyane, aho yahise ashyira kuri Instagram screenshot y’ayo magambo, yongeraho amagambo agira ati:
“Yooo nongeye kubona ibi bivuye ku muhanzi nahoraga nubaha kandi nshyigikira.”
Zach Bryan yakomeje agaragaza ko yatunguwe n’ayo magambo, kuko ngo yari yaranakoranye indirimbo na Moreland bise “Memphis; The Blues” igomba kujya kuri album ye ya 2024 The Great American Bar Scene. Ariko nyuma y’iyo mvugo ikakaye ya Moreland, Bryan yavuze ko agiye gukuramo iyo ndirimbo burundu.
Ubu ariko, Zach Bryan asa nk’ufite ibindi bibazo bikomeye byo kwitaho, birimo icyo gikomere cy’ijisho rye ryabyimbye, aho yatangaje ko byatewe n’impanuka yabereye iwe mu rugo.