James Stephen “Jimmy” Donaldson, uzwi cyane ku izina rya MrBeast, niwe muntu ufite abafana benshi ku rubuga rwa YouTube.
Jimmy yavutse ku wa 7 Gicurasi mu 1998, avukira i Greenville, mu majyaruguru ya Leta ya Carolina, yatangiye urugendo rwe rwa YouTube mu 2012 afite imyaka 13 gusa. Yabanje gukora amashusho y’imikino ndetse n’ibijyanye n’urwenya.
Kuba yaramamaye cyane byatangiye mu 2017. Naho mu mwaka wa 2019, yashinze Team Trees hamwe na mugenzi we Mark Rober nawe w’umu youtuber, hakusanya miliyoni zisaga 23 z’amadolari yo gutera ibiti.
Bakurikiranye ibi hamwe na Team Seas mu mwaka wa 2021, bikaba byar’ubukangurambaga bwo kuvana imyanda mu nyanja ibyo bikaba byaratwaye asaga miliyoni 30 zama pound.
Hamwe nabafatabuguzi barenga miliyoni 330, MrBeast kugeza magingo aya akomeje gusobanura amashusho yiganza muri filime ze akora kur’ubuga rwa youtube avuga ko aba ari digitale.
Urugendo rwe rwa youtube rugaragaza imbaraga zo kwiyemeza no guhanga ibyo bigatuma aba umwe mu byamamare b’ikinyejana cya 21.