Imyaka ine irihiritse umuhanzi Nyarwanda Safi Madiba atakibarizwa mu gihugu cy’u Rwanda.
Yabwiye Radio Rwanda ko nyuma y’ibitaramo arimo gukorera hanze y’u Rwanda azaza gutaramira abakunzi be mu Rwanda.
Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nka Safi Madiba yatangaje ko ateganya gukora ibitaramo mu Rwanda nyuma y’ibyo agiye gukorera i Lyon mu Bufaransa.
Safi Madiba ndetse n’itsinda rya Urban Boyz muri rusange ryahoze rifite imizi ku gikundiro mu Rwanda ndetse no mu Mahanga, iyi Urban Boyz yaje gutandukana mu 2017, ibyishima bahaga Abanyarwanda bitangira gunyonyobwa.
Uyu muhanzi yaje kuva muri Urban Boyz akomeje guha umunezero Abanyarwanda biciye mu ndiririmbo ze yagiye akorana nabandi bahanzi nka Got It yakoranye na Meddy, Kimwe Kimwe, Ina Million yakoranye na Harmonize, I Love You , Nisamehe yakoranye na Riderman nawe usanzwe wibitseho abafana batari bake, Ntimunywa yakoranye na DJ Marnaud n’izindi zose yashyizemo ijwi rye zarakunzwe.
Uyu muhanzi Safi Madiba yakoranye indirimbo na bahanzi benshi batandukanye ku buryo gutegura igitaramo cye bitari bigoranye.
Uhereye ku ndirimbo yakoranye na bagenzi be bahoze bari kumwe muri Urban Boyz byashoboka cyane ko yari gushyira hasi icyo bapfuye ahubwo agashyira imbaraga mu bucuruzi bwe.
Uyu muririmbyi usibye ko ubwe yanabasha kwitegurira igitaramo cye, byanashobokaga ko yakwegera abasanzwe bategura ibitaramo akabagezaho umushinga we ubundi bakanaganira hakarebwa icyakorwa.
Safi Madiba ari mu bahanzi bashyize itafari mu muziki Nyarwanda mu myaka yashize akiri kumwe n’itsinda ryahoze ari Urban Boyz.
Safi Madiba ari mu bahanzi baza mu Rwanda bagahabwa indabo zisobanura ko abayishimiwe.
Hari abahanzi bagiye muri Amerika bagarutse bakakirwa nk’abami ariyo mpamvu na Safi Madiba yagombaga kwigira ku birenge bya bakuru be, akareka kwandavura ashaje.
Safi Madiba umwe mu bafite izina rikomeye mu gihugu cy’u Rwanda bitewe nibyo yahakoreye; yaba mu gukora umuziki mwiza ukaba warakunzwe na nubu ukaba ucyumvwa.
Safi Madiba hashize iminsi humvikanye inkuru itari nziza kuri uyu muhanzi Nyarwanda, usigaye ufite imico itari myiza yo kujya mu kabari, akanywa ibisindisha hanyuma agasinda, akibagirwa uwari we, agatangira kwandavurira mu bakozi bashinzwe guseriva abakiriya.
Ibi bigaragaye nyuma yuko amaze iminsi abonye Ubwenegihugu bwo mu gihugu cya Canada. Ariko se nk’umuhanzi usanzwe uhanga udushya
mu ndirimbo ze ‘igakundwa’, “byari bikwiye ko yandavurira mu tubari”?.