Ibyari indwara ku muyobozi umwe wo muri Kenya byaje kuzamo rudobya, amakuru ava mu gihugu cya Kenya, avuga ko Abasenateri bo muri iki gihugu bakuye ku ngoma visi perezida Geoffrey Rigathi Gachagua ibyo byose kandi icy’Igihugu cya Kenya cyabikoze cyititaye ko uyu muyobozi Visi perezida ari mu bitaro.
nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umunyamategeko we. Amatora yarangiye igihe cy’isaha ya saa tanu z’ijoro ku masaha ya Kenya, Abasenateri batoye ku bwiganze bemeza ko Gachagua ahamwa n’ibyaha bitanu muri 11 yaregwaga.
Mu kirego cyo ku mweguza, Gachagua yashinjwe ibyaha birimo kwica itegeko nshinga, gufata ruswa, kubiba amacakubiri n’urwango rushingiye ku moko, kuvangira perezida no gusuzugura Guverinoma bayoboranye. Biteganijwe ko perezida William Ruto azatoranya usimbura Gachagua, kandi ko bigomba kuba vuba bishoboka kugira hatagaragaramo icyuho cy’uwahoze ari Visi perezida wa Kenya.
Gachagua yitabiriye iburanishwa rya mu gitondo kuwa 17 Ukwakira kuyu mwaka, yari ategerejwe kuza muri Sena na nyuma ya saa sita kugira ngo yiregure, ku birego yashinjwaga ariko we abihakana. Byaje guhinduka, umunyamategeko wa Gachagua ntiyitabira iburanishwa ryanyuma kuko yari yaherekeje umukiliya we, ariko yari yasabye ko iri buranishwa ryimurirwa undi munsi ngo kuko Gachagua yarwaye kandi ko yamuherekeje mubitaro.
Ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byahawe amakuru n’umuganga uri kuvura Gachagua abibwira ko uyu mugabo afite ibibazo by’umutima ariko ko ari kwitabwaho kandi ko atangiye koroherwa. Abasenateri bahisemo gukomeza kumuburanisha adahari, ibyanatumye uruhande rumuburanira rwivumbura rusohoka igitaraganya muri icyo cyumba.
Icyemezo cy’abasenateri cyagaragaje uburyo bari biyemeje kwigizayo Gachagua, umaze igihe atumvikana na Perezida William Ruto. Amakimbirane yabo yatangiye kuboneka igihe cy’imyigaragambyo y’urubyuriko muri Kenya muri Kamena uyu mwaka. Rero mu minsi mike ishize, ku bwiganze bw’umutwe w’abadepite watoye kweguza Gacahagua maze uha rugari Sena nayo imaze iminsi ibiri imuburanisha.
Gachagua umugabo uvuka mu gace ko hagati muri kenya akaba azwi nk’umuherwe cyane, yavuze ko iki gikorwa ari urugomo rwa politiki ari gukorerwa. Mbere y’itora ryo ku mweguza mu nteko ishinga amategeko, Gachagua yavuze ko nibamweguza azajurira icyo cyemezo kuko ibyo bamurega byo ni ibinyoma.