Thomas Tuchel umutoza w’Umudage uherutse guhabwa inshingano zo kuzatoza ikipe y’Igihugu cy’Ubwongereza, yamaze kwemererwa na bwo ko azajya akorera akazi kenshi iwe mu Budage kuko atifuza kuba muri icyo gihugu igihe cyose.
Mu kwezi gushize uyu mutoza Tuchel yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru asimbura Umwongereza Gareth Southgate wari wahagaritswe kubera gutsindwa cyane.
Akimara guhabwa akazi yasabye ko atakomeza kuba mu Bwongereza buri gihe nk’uko byari bimeze atoza ikipe ya Chelsea, ahubwo ko yajya ahaba iminsi mike ibindi akabikorera aho atuye i Munich.
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryemereye uyu mugabo w’umutoza w’imyaka 51 yamavuko ko yajya akorana inama afatanyije na bagenzi be ari iwe mu rugo mu Budage, akahagera hari ibikomeye urugero ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza yakinnye.
Ibi bitandukanye n’ibyo yivugiye ubwe, ubwo yari amaze kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza, ko azagerageza kuba hafi ya Shampiyona y’u Bwongereza kugira ngo azajye yibonera neza abakinnyi azajya yifashisha mu gihe ikipe y’igihugu yakinnye.
Thomas Tuchel ateganya kujya aba mu Bwongereza byibuze iminsi itatu mu cyumweru mu igihe afite akazi, indi yose akaba ari hafi y’umuryango we mu Budage.
Uyu mutoza uzatangira akazi muri Mutarama mu mwaka wa 2025, ntabwo aramenya niba azakurikirana imikino igihugu cy’Ubwongereza giteganya muri uko kwezi kwa kazi k’Ugushyingo buzahuriramo n’u Bugereki ndetse na Ireland mu irushanwa rya UEFA Nations League.
Umudage Thomas Tuchel umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu cy’Ubwongereza yanze gutura mu Bwongereza.