Sean Combs, uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Puff Daddy, P. Diddy, cyangwa se Diddy, ni umuraperi w’Umunyamerika akaba ari naho atuye kugeza ubu. Yamamaye cyane nk’umu-producer muri Uptown Records mbere y’uko ashinga label ye yitwa Bad Boy Entertainment, muri 1993. Yifashishije label ye yazamuye abahanzi bamamaye cyane nka The Notorious B.I.G., Mase, na Faith Evans.
Diddy cg Puff Daddy yakomeje kwamamara cyane aho yagiye asohoro imizingo(albums) myinshi irimo indirimbo zamenyekanye nka “I’ll Be Missing You,” “Can’t Nobody Hold Me Down,” na “Last Night.” Nyuma y’umuziki, Diddy sibyo akora gusa dore ko no mu mideri ntacyo wamubeshya aho yaje gushinga inzu y’imideri yitwa Sean John, ndetse n’izindi businesses zitandukanye nka Ciroc vodka n’izindi.
Mu rugendo rwe rwa muzika yagiye azamura bagenzi be nawe kandi atiyibagiwe dore ko yagiye atwara ibihembo bitandukanye nka Grammy Awards n’ibindi…
Uyu musaza rero wavutse mu kwezi k’Ugushyingo tariki 4 mu mwaka wa 1969, avukira ahitwa Harlem, New York City, New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu ari mu mazi abira nk’uko natangiye mbibabwira aho ashobora no kuba yasubizwa mu nkiko.
Ushobora kwibaza impamvu yabyo; ni nyuma yaho CNN igaragaje agace k’amashusho ye agaragara ari muri Intercontinental Hotel muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, videwo igagara Diddy ahondagura umugore we; aya mashusho yagaragaye nyuma y’uko uyu Diddy yaramaze kwizera ko ibirego bisa nk’ibyo yari akurikiranyweho yifashishije abamwunganira be byari byamazwe gukurwa mu nkiko.
Reka tubitege amaso niba koko baramushyira inyuma y’amadirishya cyangwa arakomeza agakoresha abo bamufasha mu nkiko ibirego bikamuvaho burundu dore ko n’ubwo aregwa, uwahohoteye ntacyo abitangazaho cyangwa ngo abe ariwe utanga ibirego.