Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyatangije gahunda yo gutanga umuti wa Cabotegravir (CAB-LA) ufasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Iyi gahunda izatangirira mu bigo nderabuzima bibiri byo muri Kigali, aho uyu muti uzajya uhabwa abantu bafite ibyago byinshi byuko bayandura.
CAB-LA ni umuti uterwa inshinge rimwe mu mezi abiri, ukaba umaze kwemezwa nk’uburyo bukomeye bwo gukumira ubwandu bushya mu bantu bafite ibyago byinshi.
RBC yatangaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu guhashya icyorezo cya SIDA, cyane ko u Rwanda rugeze ku rwego rwo kugabanya ubwandu bushya ku gipimo cya 2% gusa buri mwaka.”
Ibyo byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru, aho ubuyobozi bwa RBC bwagaragaje ko iyi gahunda izongera amahirwe yo kugera ku ntego yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA mu myaka iri imbere. Mu ntangiriro, gahunda izibanda ku bantu byumwihariko bafite ibyago byinshi byo kwandura, harimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abandi bari mu kaga kurusha abandi.
Nyuma y’uko habonetse ibipimo byerekana ko iyi gahunda yatanze umusaruro, RBC iteganya kuyikwirakwiza no mu bindi bice by’Igihugu.
Uretse gukumira ubwandu bushya, uru rwego rw’ubuzima rusaba abaturage kwitabira gukoresha serivisi zitangwa mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi wa RBC yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira SIDA, cyane cyane ababyeyi, abarimu, n’abandi bafite inshingano zo kurera no kwigisha.
Umuyobozi wa RBC yagize ati, “Kwirinda biruta kwivuza, kandi imyumvire yo kwita ku buzima bwacu no gukurikiza inama za muganga ni ingenzi.”
RBC yagaragaje ko umushinga wo gukwirakwiza CAB-LA wubakiye ku bushakashatsi buheruka gukorwa n’itsinda mpuzamahanga, bwemeje ko uyu muti ufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwandura SIDA ku kigero kiri hejuru ya 90%. Aho abaturage basabwa kugana ibigo nderabuzima kugira ngo babashe gusobanurirwa neza uko gahunda ikora no gusuzumwa niba bakwiye gutangira gukoresha uyu muti.