Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Kamunyana, Umurenge wa Minazi, mu Karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’icyemezo kibabuza kubaka aho bari basanzwe batuye, bagasabwa kwimurwa bakajyanwa gutura ahandi bavuga ko badafitiye ubushobozi.
Bamwe muri bo bavuga ko bamaze imyaka myinshi batuye muri uwo Mudugudu, bagaharanira kwiteza imbere, ariko bakaza gutungurwa n’itangazo ribabuza kongera kubaka cyangwa kuvugurura inzu zabo. Ibi byatumye bamwe mu nzu zabo zisaza zirangirika, mu gihe abandi babuze aho bubakira abana babo bageze igihe cyo kwiyubakira.
Umwe mu baturage yagize ati: “Inzu yanjye yarasenyutse kubera ko nabujijwe kuyisana. Nta bushobozi mfite bwo kujya gutura aho batwerekeza, none turi mu bibazo bikomeye.” Undi na we yagaragaje ko abana be bakuze badafite aho bubakira, nyamara ubutaka bafite ari ho batuye ubu.
Abaturage bavuga ko aho basabwa kwimurirwa hadahwanye n’ubushobozi bwabo, haba ku bijyanye n’amafaranga yo kubaka, imirima yo guhingamo n’ibikorwaremezo by’ibanze. Basaba ubuyobozi kubumva, bukabaha ibisobanuro bisobanutse, ndetse bukabashakira igisubizo kirambye cyabafasha kubaho neza batavutswa uburenganzira bwabo bwo gutura no kwiyubakira.
Ku ruhande rw’abaturage, icyifuzo ni uko habaho ibiganiro n’ubuyobozi kugira ngo harebwe uko babonera ibisubizo biboneye, birinda ko bakomeza kubaho mu bwigunge no mu bibazo by’imibereho mibi.
















