• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abatuye i Gitwa barataka kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
January 3, 2026
in Amakuru
0
Abatuye i Gitwa barataka kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo
0
SHARES
4
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Kamunyana, Umurenge wa Minazi, mu Karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’icyemezo kibabuza kubaka aho bari basanzwe batuye, bagasabwa kwimurwa bakajyanwa gutura ahandi bavuga ko badafitiye ubushobozi.

Bamwe muri bo bavuga ko bamaze imyaka myinshi batuye muri uwo Mudugudu, bagaharanira kwiteza imbere, ariko bakaza gutungurwa n’itangazo ribabuza kongera kubaka cyangwa kuvugurura inzu zabo. Ibi byatumye bamwe mu nzu zabo zisaza zirangirika, mu gihe abandi babuze aho bubakira abana babo bageze igihe cyo kwiyubakira.

Umwe mu baturage yagize ati: “Inzu yanjye yarasenyutse kubera ko nabujijwe kuyisana. Nta bushobozi mfite bwo kujya gutura aho batwerekeza, none turi mu bibazo bikomeye.” Undi na we yagaragaje ko abana be bakuze badafite aho bubakira, nyamara ubutaka bafite ari ho batuye ubu.

Abaturage bavuga ko aho basabwa kwimurirwa hadahwanye n’ubushobozi bwabo, haba ku bijyanye n’amafaranga yo kubaka, imirima yo guhingamo n’ibikorwaremezo by’ibanze. Basaba ubuyobozi kubumva, bukabaha ibisobanuro bisobanutse, ndetse bukabashakira igisubizo kirambye cyabafasha kubaho neza batavutswa uburenganzira bwabo bwo gutura no kwiyubakira.

Ku ruhande rw’abaturage, icyifuzo ni uko habaho ibiganiro n’ubuyobozi kugira ngo harebwe uko babonera ibisubizo biboneye, birinda ko bakomeza kubaho mu bwigunge no mu bibazo by’imibereho mibi.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Tiamo Lounge i Remera hateguwe igitaramo cyiswe First Class Friday

Next Post

Umunyamakuru Emmanuel Ndahiro “Taikun” yarekuwe nyuma y’ubuhuza bwakozwe na RIB

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
FERWAFA yagabanyije ingengo y’imari y’umwaka wa 2026

FERWAFA yagabanyije ingengo y’imari y’umwaka wa 2026

January 3, 2026
Ubuhamya bukomeye bw’uwahunze amabi ya FDLR na FARDC

Ubuhamya bukomeye bw’uwahunze amabi ya FDLR na FARDC

January 3, 2026
Umunyamakuru Emmanuel Ndahiro “Taikun” yarekuwe nyuma y’ubuhuza bwakozwe na RIB

Umunyamakuru Emmanuel Ndahiro “Taikun” yarekuwe nyuma y’ubuhuza bwakozwe na RIB

January 3, 2026
Abatuye i Gitwa barataka kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo

Abatuye i Gitwa barataka kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo

January 3, 2026

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

FERWAFA yagabanyije ingengo y’imari y’umwaka wa 2026

FERWAFA yagabanyije ingengo y’imari y’umwaka wa 2026

January 3, 2026
Ubuhamya bukomeye bw’uwahunze amabi ya FDLR na FARDC

Ubuhamya bukomeye bw’uwahunze amabi ya FDLR na FARDC

January 3, 2026
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com