Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, Tiamo Lounge iherereye i Remera iruhande rwa Oryx Station irategura igitaramo kidasanzwe cyiraba cyiganjemo imyidagaduro, umuziki wāigitangaza nāamapromotion adasanzwe ku bakunzi bāimyidagaduro yo mu mujyi wa Kigali.
Ni ijoro riteganyijwe gutangira ku mugoroba aho abararyitabira barahabwa amahirwe yo gusangira nāinshuti zabo mu mwuka mwiza, bishimira serivisi nziza izwi kuri Tiamo Lounge. Muri iri joro, haraba hari promotion idasanzwe aho umuntu ugura cocktail imwe ahabwa indi ku buntu, bigafasha abashyitsi kuryoherwa nāibinyobwa byabo batavunitse.
Byongeyeho, amacupa asanzwe aragabanyirizwa ku giciro cya 5%, mu gihe abakunzi bāibinyobwa byāakataraboneka nka Don Julio na Hennessy bo barahabwa igabanyirizwa rya 20%, bigatuma iri joro riba amahirwe adakwiye gucikwa.
Uyu muhango urayoborwa na Chelina Doll, uzwiho gutanga umunezero no gushyushya imbaga, mu gihe umuziki uraba ucurangwa na DJ Inno, DJ Caspi ndetse na DJ Lou, bamwe mu ba DJ bakunzwe cyane mu Rwanda, baraba bateguye indirimbo zinyuranye ziratuma abitabiriye babyina bataruhuka.
















