Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), watangije operasiyo idasanzwe igamije gusenya ibirindiro by’ingabo za Leta ya Congo ndetse n’ahakekwa ko hahishe abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.
Kasuku Media yamenye ko iyi operasiyo yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, mu duce twegereye cyane Pariki y’Igihugu ya Virunga, hafi y’Umujyi wa Goma.
M23 ntiri gukora gusa ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, ahubwo inakora umukwabo mu bice bikekwa kuba bihishemo abarwanyi ba FDLR ndetse n’abo muri Wazalendo.
Amakuru agera kuri Kasuku Media avuga ko ibice byibasiwe birimo agace ka Mutaho ko muri Grupema ya Kibati, mu Ntara ya Nyiragongo, ndetse na Rusayo.

Aka gace kazwiho kuba indiri ya FDLR, umutwe wiganjemo abasize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse unazwiho kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Bivugwa ko mu bikorwa by’uyu mukwabo, M23 yashoboye gusenya inzu zakorerwagamo ibikorwa n’iyo mitwe yombi.
Iyi operasiyo M23 iyitangije nyuma y’igihe gito imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za Leta ya Congo yagabye ibitero ku duce dufatwa na M23, cyane cyane mu nkengero z’Umujyi wa Goma. Harimo n’igitero cyagabwe mu ma Quartier ya Kyeshero no mu tundi duce twegeranye.