Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, ryahamagaje intumwa zaryo ryari ryarohereje i Doha muri Qatar, aho zari zimaze iminsi 30 mu biganiro n’intumwa za leta ya Kinshasa.
Aya makuru yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 5 Kamena 2025, agaragaza ko muri iyi minsi ya mbere y’iki cyumweru, intumwa za AFC/M23 ziyobowe na Benjamin Mbonimpa zavuye i Doha zisubira i Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Izi ntumwa zahamagajwe mu gihe nta ruhande na rumwe na AFC/M23 cyangwa leta ya Kinshasa ruragaragaza ibyo bemeranyijweho mu biganiro byabereye muri Qatar.
Mu kwezi kwa kane gushize, impande zombi zari zatangaje ko zemeranyijwe ku ngingo zirimo guhagarika imirwano, kugira ngo ibiganiro bizakomeze mu mahoro n’umutuzo.
Ibiganiro byari bigamije gusesengura impamvu nyamukuru z’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwa Congo, aho impande zombi zari zifite icyizere cyo kugera ku gisubizo kirambye. Banasabye abaturage ba Congo, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru gukwirakwiza ayo makuru.
Ihuriro rya AFC ryahamagaje intumwa zaryo mu gihe hari impungenge ko imirwano ishobora kongera gufata indi ntera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro ryaraye rikeye, ingabo za leta ya Congo zagabye ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23, hafi y’ikibuga cy’indege cya Bukavu, mu duce twa Katana two muri Teritwari ya Kabare.

Hanavugwa ibikorwa byo kwisuganya kw’abarwanyi ba M23 mu bice bya Teritwari ya Masisi. Byakurikiye itangazo ry’ubuyobozi bwa M23 ryabwiye abaturage bo muri Teritwari ya Walikale ihakora na Masisi ko bashobora kongera kwigarurira umujyi wa Pinga.
Nanone, umujyi wa Uvira, usanzwe ukorerwamo n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo, wakomeje kuba intandaro y’ibitero kuri Twirwaneho n’Abanyamulenge bo mu misozi ya Mulenge. Bivugwa ko AFC ishobora gufata uwo mujyi, nk’uko yagiye ibikora no mu bindi bice, hagamijwe guhosha ibitero biwuturukamo.