• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Politike

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
June 6, 2025
in Politike
0
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, uherutse gusaba ko Joseph Kabila ava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kamena 2025, ni bwo Perezida Tshisekedi yakiriye Fayulu i Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC.

Amashusho yashyizwe hanze y’uyu mubonano agaragaza uburyo Perezida yamwakiriye mu buryo bwihariye. Mu gihe abandi bari mu cyumba bamwakirirwamo bamuramutsa basanzwe, Tshisekedi we yamusanganije urugwiro rurenze aramuhobera, yerekana icyizere hagati yabo.

Ubu bwitane bw’akaboko bubaye nyuma y’ubutumwa Fayulu yari aherutse kugeza ku bayobozi barimo Félix Tshisekedi wamwakiriye, Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi, ndetse na Joseph Kabila Kabange wagaragaye i Goma igice gikunze kuvugwaho kugenzurwa n’umutwe wa M23.

Mu butumwa bwe, Fayulu yibukije Perezida Tshisekedi ko afite inshingano zo kurinda igihugu n’Abanye-Congo, ku buryo abazavuka ejo batazasanga igihugu kirimo ibibazo bidafite ibisobanuro.

Fayulu kandi yasabye guhura n’Umukuru w’igihugu mu buryo bw’ibiganiro, ati: “Ndifuza ko duhura atari ku bw’impuhwe ahubwo ku bw’ibiganiro byimbitse.”

Bidatinze, Tshisekedi yagaragaje ko yiteguye guhura na we. Umuvugizi we, Tina Salama, yagize ati:
“Perezida yashimye umuhate wo gukunda igihugu n’ubumwe bwacyo byagaragajwe na Martin Fayulu. Afite ubushake bwo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu.”

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Ibi bibaye mu gihe Martin Fayulu yari aherutse gushinja Joseph Kabila ubugambanyi, amushinja kwifatanya n’abarwanya igihugu. Nubwo yamushinje ibi, yamusabye kandi gukoresha inzira y’ibiganiro aho kujya mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23.

Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko mbere y’uko Fayulu atangaza ibyo ashinja Kabila, yaba yari yarahuye na Tshisekedi mu ibanga, aho bivugwa ko baganiriye ku bufatanye bushobora no kumuhesha umwanya ukomeye muri Leta.

Ibi byemeza ko uyu mubonano ushobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye muri politiki ya RDC, cyane ko n’ubwumvikane bwaba bwaragezweho mbere ku ruhande rwihishe.

Na none, Joseph Kabila ntiyacecetse kuri ibi birego bya Fayulu, ahubwo yamusubije agira ati:
“Ndi Umunye-Congo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri RDC, kandi n’i Goma na ho ni muri Congo.”

ADVERTISEMENT
Previous Post

Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

Next Post

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

June 20, 2025
Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

June 20, 2025
Umunyarwenya Etienne atumiye Abanyarwanda muri JOY’S COMEDY SHOW mu gitaramo cy’iseka rusange

Umunyarwenya Etienne atumiye Abanyarwanda muri JOY’S COMEDY SHOW mu gitaramo cy’iseka rusange

June 20, 2025
Florian Wirtz yiteguye gusinyira Liverpool vuba bidatinze

Florian Wirtz yiteguye gusinyira Liverpool vuba bidatinze

June 19, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

June 20, 2025
Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

June 20, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com