
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyahitanye ubuzima bw’abantu batanu, barimo n’umupolisi utari uri mu kazi, abandi benshi barakomereka.
Iki gitero cyabereye mu gace ka Manhattan, ahari inyubako ikoreramo abantu batandukanye, ubwo umuntu witwaje imbunda yo mu bwoko bwa M4 yateye aho hantu, atangira kurasa abantu ku buryo butunguranye.
Amakuru dukesha televiziyo mpuzamahanga France 24, avuga ko uwakoze icyo gitero ari Shane Tamura, waje kwiyahura nyuma yo gukora ubwo bwicanyi bw’indengakamere. Tamura yahise yirasa akoresheje iyo mbunda ye, ahita apfa ako kanya.

Meya w’Umujyi wa New York, Eric Adams, yahise agira icyo atangaza ku byabaye, yemeza ko uretse abishwe, hari n’abandi bantu benshi bakomeretse bikomeye, bajyanwa kwa muganga.
Mu bishwe harimo umupolisi wari uri mu biruhuko, bivugwa ko atari mu kazi ubwo yicwaga, kimwe n’abandi bantu bane bari muri iyo nyubako.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ziri gukurikirana icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ariko impamvu zaba zarateye Shane Tamura gukora icyo gitero ntiziramenyekana.
Ibi bibaye mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikibazo cy’ubwicanyi bukorwa hifashishijwe imbunda gikomeje gufata indi ntera. Guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kamena 2025, muri icyo gihugu hamaze kugaragara ibikorwa 205 by’ubugizi bwa nabi hifashishijwe imbunda, byahitanye abantu 198 naho abarenga 880 bagakomereka.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa Leta ya New York bakomeje gukora iperereza kuri iki kibazo, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ibimenyetso by’ibikorwa nk’ibi.