Umunyamideli Amber Ray wo muri Kenya akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza ko aherutse kugirira ibihe byiza muri Tanzania ubwo yahasohokeraga. Yavuze ko yari kumwe n’itsinda ry’abantu barimo umufotozi we, ariko uwahoze ari umukunzi we, Ibrahim Kabba, yahise abihakana avuga ko ari we bari kumwe ndetse akaba ari na we wamufotoye.
Amber Ray, uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusangiza ubuzima bwe bwite, aherutse gutangaza ko yizihirije Saint Valentin Arusha, aho yaraye muri hoteli yishyuye 1000$.
Yongeyeho ko yajyanye n’umuntu wari ufite inshingano zo gufata amashusho ndetse na gafotozi we. Aya magambo ye ntiyayavuze nabi kuko yashimangiye ko yari mu rugendo rwihariye, ariko Ibrahim Kabba yahise amutambika amagambo avuga ko nta gafotozi wari kumwe na we, ahubwo ko ari we wamufotoye ndetse bari bari kumwe igihe cyose.
Ibi byateje impaka nyinshi mu bakurikira Amber Ray, bamwe batangira kumushinja guca inyuma umugabo we Kennedy Rapudo, na we usanzwe ari umucuruzi uzwi muri Kenya.
Hari abagaragaje ko bishobora kuba ari inkuru yacuzwe mu rwego rwo gukurura ubwamamare, mu gihe abandi banenze Ibrahim Kabba, bamushinja gukomeza gushakisha Amber Ray kandi baratandukanye.
Mu gihe hari abashinja uyu munyamideli gukina n’amarangamutima y’abamukurikira, abandi bavuga ko Ibrahim Kabba ashobora kuba agifitiye urukundo Amber Ray akaba yaramutaye atari uko atamukunda ahubwo ari uko yifuzaga kwigaragaza nk’umugabo wihagazeho.
Gusa ntacyo Amber Ray arasubiza kubyo avugwaho, ahubwo akomeje gusangiza amashusho y’uru rugendo ku mbuga nkoranyambaga ze.
Iyi nkuru ikomeje gukurura impaka, bamwe bibaza niba koko Amber Ray yarakoze urugendo wenyine nk’uko yabivuze, cyangwa se niba Kabba ari we wari kumwe na we ariko akaba abigira urwitwazo rwo kongera kumwiyegereza.
