
Bruno K yashimiye cyane umuhanzi wabaye n’umunyapolitiki Bobi Wine, amugaragaza nk’umwe mu bantu b’agira impuhwe nyinshi kandi b’ineza y’ikirenga yigeze guhura na bo.
Mu kiganiro yari ari gukora kuri TikTok ari kumwe na King Saha, Bruno K yagarutse ku buryo Bobi Wine yamushyigikiye bikomeye nyuma y’urupfu rw’umubyeyi w’umukobwa we Briella.
Yatangaje ko nubwo yari mu gahinda kenshi, abahanzi bagerageje kumuhumuriza bari bake, kandi Bobi Wine yari umwe muri bo.

“Ubwo napfushaga nyina w’umwana wanjye, Bobi Wine yari umwe mu bahanzi batatu cyangwa bane bampamagaye ngo banyihanganishe. Yampamagaye ambaza niba meze neza, anyoherereza ubutumwa bw’akababaro,” niko Bruno K yabisobanuye.
Bruno yakomeje avuga ko Bobi Wine yari yifuza no kujya kumushyingura, ariko kubera intera ndende ijya i Ntungamo ndetse n’inshingano yari afite ku munsi wakurikiyeho, bitamukundiye kuhagera.
King Saha wari kumwe na Bruno K muri icyo kiganiro, yashimangiye ibyo Bruno yavuze, agaragaza ko Bobi Wine ari inshuti nyakuri, inyangamugayo kandi ihoraho.
