• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Imikino

Bukayo Saka yongeye guhura n’uwahoze ari umutoza we mu bwana bwe

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
December 27, 2024
in Imikino
0
Bukayo Saka yongeye guhura n’uwahoze ari umutoza we mu bwana bwe
0
SHARES
2
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Bukayo Saka, aherutse guhura n’umutoza wamuhaye amahirwe ye ya mbere mu mukino w’amaguru, Colin Nixon. Ibi byabaye ubwo bombi baganiraga ku ngaruka nziza abatoza bashobora kugira ku buzima bw’abana bato.

Nixon yamenye impano idasanzwe ya Saka ubwo yari afite imyaka itandatu gusa, maze amutumira gukinira ikipe ya Greenford Celtic.

Bukayo Saka yavuze ko inkunga ya Nixon yamubereye ingenzi cyane mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru. Yagize ati: “Nixon yari umuyobozi w’ikipe, kandi muri iyo kipe yahaye abana bagera ku icyenda cyangwa icumi amahirwe yo kwitoza buri wikendi.

Ibyo byose byafashije abo bana kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora kubangamira ejo habo hazaza. By’umwihariko, niwe wangiriye icyizere, angira umukinnyi uwo ndiwe uyu munsi.”

Saka w’imyaka 23 yongeyeho ko umutoza Nixon n’abandi batoza nk’abo bo mu gace ke bagira uruhare rukomeye mu gufasha abana bakiri bato gutera imbere no kwiyubaka.

Uretse kuba umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Bukayo Saka ni ambasaderi wa gahunda ya Chase, igamije gufasha abantu baturuka mu miryango itishoboye kubona amahugurwa yo gutoza ndetse no kongera uburinganire n’ubwuzuzanye mu rwego rw’ubutoza.

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na YouGov ku bufatanye na Chase bubigaragaza, kimwe cya kabiri cy’ababajijwe bemeza ko kubona abatoza bafite ubushobozi bwo kubereka urugero rwiza bishobora kuzamura impano zabo no kubafasha kugera ku nzozi zabo.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Cristiano Ronaldo yagize icyo atangaza ku munsi w’ibihembo bya Globe Soccer Awards i Dubai

Next Post

Igitaramo ‘ICYUMBA CYA RAP’ cyimuriwe ku wa 10 Mutarama 2025, ku bw’impamvu y’imvura nyinshi

Prince Mutabazi

Igitaramo 'ICYUMBA CYA RAP' cyimuriwe ku wa 10 Mutarama 2025, ku bw'impamvu y'imvura nyinshi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ibyo konti za IUL na 770 zikora: Uko wazigama ukunguka inyungu irambye utavunitse

June 2, 2025
Rwanda Convention 2025: THE BEN na MEDDY bazahuriza i Dallas Abanyarwanda bo muri Diaspora

“Break The Chains”: Bebe Cool yasohoye alubumu ishyira ikinyururu ku muziki wa Afurika

June 1, 2025
BILIGWA TWEKUTTE: DANRA UG AGARUTSE KU ISOKO Y’UMUZIKI N’INDIRIMBO NSHYA YASOHOTSE MU IZINA RYA RK PROMOTIONS

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Ibyo konti za IUL na 770 zikora: Uko wazigama ukunguka inyungu irambye utavunitse

Ibyo konti za IUL na 770 zikora: Uko wazigama ukunguka inyungu irambye utavunitse

June 2, 2025
Rwanda Convention 2025: THE BEN na MEDDY bazahuriza i Dallas Abanyarwanda bo muri Diaspora

Rwanda Convention 2025: THE BEN na MEDDY bazahuriza i Dallas Abanyarwanda bo muri Diaspora

June 2, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com