Umunyezamu w’ikipe ya Manchester City, Éderson Moraes, yakoze amateka kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangaga assist ya karindwi muri Premier League, agahita aba umunyezamu wa mbere mu mateka y’iyi shampiyona utanze assists nyinshi.
Iyi assist yayitanze mu mukino ikipe ya Manchester City yakinagamo uyu munsi, akaba yayihereje umukinnyi mugenzi we wabashije gutsinda igitego, bigatuma yuzuza assists zirindwi (7) mu gihe amaze gukina muri iyi shampiyona kuva yayigeramo.
Uyu munyezamu w’imyaka 30 y’amavuko, ukomoka muri Brazil, yarenze Paul Robinson wahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ndetse n’amakipe nka Leeds United na Tottenham Hotspur, wari ufite agahigo kuko ari we munyezamu wari ufite assists nyinshi, aho yari afite eshanu (5).

Éderson yatanze assists enye (4) muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 gusa, ibintu bidakunze kubaho ku banyezamu.
Ubusanzwe bizwi ko ari abakinnyi bo hagati cyangwa ab’imbere batanga assists, ariko Éderson yerekanye ko n’umunyezamu ashobora kugira uruhare rukomeye mu gutsinda ibitego, cyane cyane binyuze mu gutanga imipira miremire yambuka ikibuga.
Uyu munyezamu umaze imyaka irenga itandatu akinira Manchester City, azwiho kuba afite amaguru akina neza, ari na yo mpamvu umutoza Pep Guardiola akunze kumwifashisha nk’umunyezamu wa mbere.

Kuva yagera muri Premier League mu mwaka wa 2017, Éderson yagiye yitwara neza kandi ahesha ikipe amanota menshi, uretse kuba afite assists 7 muri Premier League, Éderson kandi amaze kwegukana ibikombe bitandukanye birimo ibya shampiyona, FA Cup, Carabao Cup ndetse na UEFA Champions League, byose abikesha ubwitange n’imikinire ye yihariye.
Uyu munsi, Éderson yanditse amateka mashya, ashyira izina rye mu mateka ya Premier League, aho yagaragaje ko umunyezamu ashobora kurenga inshingano zo kurinda izamu, akagira uruhare no mu gutanga umusaruro imbere.
