Fernandinho, umwe mu bakinnyi bo hagati bubatse amateka akomeye muri Manchester City no muri ruhago mpuzamahanga, yatangaje ko ahagaritse gukina umupira wโamaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma yโimyaka myinshi yitanga ku rwego rwo hejuru. Uyu Munya-Brazil wโimyaka 39 y’amavuko yavuze ko umubiri we utakigira imbaraga zo gukina ku rwego ruri hejuru, anemeza ko nta kindi kimushishikaza mu mupira nyuma yo kugera ku ntsinzi zose yifuzaga.
Mu kiganiro yagiranye na Globo, Fernandinho yagize ati: โNkinjira mu kibuga iminota 30 gusa numvaga nshizemo imbaraga zose. Nta kintu kincira inzira muri ruhago, nageze ku byo nashoboraga byose. Ubu igihe kirageze ngo nishimire kubyo nagezeho.โ Aya magambo agaragaza neza icyemezo gikomeye yafashe nyuma yโurugendo rurerure rwโibihe bikomeye nโibyishimo byinshi.
Fernandinho yanditse izina rikomeye mu mateka y’ikipe ya Manchester City, aho yatwaranye na yo ibikombe byinshi birimo: EFL Cup: 6, Premier League: 5, FA Cup: 1, Community Shield: 1
Uretse ibi bikombe, azahora yibukwa nkโumukinnyi wโinyangamugayo, udacika intege, washyiraga imbere ikipe nโubwitange budasanzwe. Ku bakunzi ba City no ku bakunzi bโumupira muri rusange, azahora ari โLegendโ wahinduye byinshi mu mukino wo hagati.
Gusezera kwe ni inkuru ibabaje ku bakunzi ba ruhago, ariko nanone ikaba intangiriro yโurundi rugendo rushya rwujuje ituze nโibyishimo byโumuryango we. Fernandinho asize ashyize umukono ku mateka akomeye azahora yibukwa.

















