Kuri uyu wa karindwi, taliki 30 Werurwe 2025, itsinda ry’abatabazi ryihutirwa ryatangiye kwinjira mu gace ka Myanmar kageramiwe cyane n’umutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 1,600. Gusa, ibikorwa byabo byakomwe mu nkokora n’imihanda yangiritse bikomeye, ibiraro byasenyutse, ibibazo by’itumanaho, ndetse n’ukugorwa no gukorera mu gihugu kiri mu ntambara y’abenegihugu.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.7 wateye ku wa gatanu nyuma ya saa sita hafi y’umujyi wa Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar.
Wateje igihombo kinini, wangiza inyubako nyinshi n’ibindi bikorwa remezo birimo n’ikibuga cy’indege cy’uyu mujyi. Abaturage barenga miliyoni 1.5 batuye muri Mandalay, baraye bacumbitse hanze, abenshi batagira aho baba nyuma yo gutakaza amazu yabo, mu gihe abandi bari mu bwoba bw’uko hari imitingito ishobora gukurikiraho igatuma n’inyubako zasigaye zisenyuka.
Uyu mutingito ntiwahagarariye Miyanimari gusa, kuko wagaragaye no mu bice by’igihugu cy’abaturanyi cya Thailand, aho byibuze wahitanye abantu 17.

Abaturage benshi bo mu gace kabaswe n’ibiza bagaragazaga impungenge ko imitingito ishobora gukomeza, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo n’ibikorwaremezo by’igihugu.
Kuri iki cyumweru, ubwo undi mutingito ufite ubukana bwa 5.1 wasubiraga kwikoma Myanmar, abantu batangiye kuvuza induru mu mihanda bahungana n’ubwoba.
Nubwo uyu mutingito utahise ugaragaza ingaruka zikomeye, ku bwoba bwinshi bwari busanzwe mu baturage ndetse unakomeza gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi.
Ibikorwa byo gutabara byari bigoye cyane bitewe n’ukwangirika k’uburyo bwo gutumanaho, bituma kugera ku bantu bibasiwe biba ikibazo gikomeye. Abatabazi bakomeje guhatana mu buryo bushoboka bwose, bagana ahantu hose hakekwamo abari bakeneye ubutabazi bwihuse.
Ubuyobozi bwa Myanmar bwatangaje ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, nubwo hari ibibazo bikomeye bijyanye n’uburyo bwo kugera aho ibibazo biri.
Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga ifite impungenge ku ngaruka z’iyi mitiingito ku gihugu cyari gisanzwe gifite ibibazo by’intambara n’ubukungu.
Ibihugu bitandukanye, birimo n’abaturanyi nka Thailand n’Ubushinwa, byatangiye gutanga ubufasha mu buryo butandukanye, birimo kohereza ibikoresho by’ubutabazi no gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi.
Abaturage bo muri Myanmar bagaragaje ubwoba bwinshi, aho benshi bahisemo gukomeza kuba hanze y’amazu yabo kugira ngo birinde ibishobora gukurikiraho.
Bamwe batangaje ko batari bagasohoka mu mazu yabo, aho bumvise umutingito ugitangira, byashobokaga ko batari kurokoka.
Ubuyobozi bwemeje ko ibikorwa byo gushakisha abashobora kuba bagwiriwe n’inyubako bigikomeje, ndetse bagasaba ubufasha bwihutirwa ku rwego mpuzamahanga. Indorerezi mpuzamahanga zikomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Miyanimari, mu gihe abatuye ako gace bakomeje kwibaza uko bazongera kubaho nyuma y’iyi mpanuka ikomeye.
