Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 igaragaza ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera ku buryo zageze hafi kuri kimwe cya kabiri cy’impfu zose zibera mu mavuriro yo mu Rwanda.
Iyi raporo yiswe Rwanda Vital Statistics Report 2025 yerekana ko indwara zirimo iz’umutima, diyabete na kanseri zari zihariye 49.5% by’impfu zose zanditswe mu mavuriro mu mwaka ushize wa 2025.
Imibare ya NISR igaragaza ko hagati ya 2019 na 2025 habaye impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima. Mu mwaka wa 2019, indwara zandura nka malaria, igituntu na VIH/SIDA zari zihariye hafi 70% by’impfu zose, ariko mu mwaka wa 2025 uwo mubare waragabanutse ugera kuri 40%.
Mu gihe indwara zandura zagendaga zigabanuka, izitandura zo zakomeje kuzamuka ku muvuduko ugaragara. Mu mwaka wa 2019 zari ku kigero cya 27.9% by’impfu zose, ariko nyuma y’imyaka itandatu gusa zageze kuri 49.5%, bingana hafi na kimwe cya kabiri cy’impfu zose zigaragara mu mavuriro yo mu gihugu.
Abahanga mu buzima bavuga ko uku kwiyongera guterwa ahanini n’imibereho ya buri munsi. Bagaragaza ko kurya ibiribwa birimo amavuta menshi n’isukari nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga n’itabi ndetse n’umuhangayiko ukabije biri mu bituma abantu benshi barwara izi ndwara.
Iyi raporo kandi yerekana ko impfu zituruka ku mpanuka n’imvune na zo zikomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 2019 zari ku kigero cya 2.1%, ariko mu mwaka wa 2025 zageze kuri 10.5%, ibintu byerekana ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukumira impanuka no kongera ubukangurambaga ku mutekano.
Nubwo u Rwanda rwageze ku ntsinzi ishimishije mu kugabanya indwara zandura, imibare mishya igaragaza ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gukumira no kurwanya indwara zitandura. Abashinzwe ubuzima bakangurira abaturage kurushaho kwita ku mirire myiza, gukora siporo no kwirinda imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.















