Hari benshi mu bahanzi bagiye baririmba ku rupfu, bakabigaragaza nk’ikintu gikomeye ubwonko bw’umuntu butabasha gusobanukirwa. Bagaragaza ko ari cyo kibi kiruta ibindi byose umuntu ashobora guhura na cyo muri ubu buzima.
Urupfu ntirurobanura ku nshuti cyangwa abanzi, ntirugira imbabazi, rutwara uwo ukunda n’uwo udakunda. Ni ikibazo cy’igihe gusa!
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025, inkuru y’incamugongo yamenyekanye saa mbili, ivuga ko Alain Mukuralinda uzwi cyane nka Alain Muku, wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana. Yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize indwara y’umutima yari amaranye iminsi.

Uretse kuba yari umuyobozi ukomeye mu nzego za Leta, Alain Muku yari n’umunyamuziki w’inararibonye, wakunzwe cyane kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwubaka.
Yari umugabo wiyeguriye no guteza imbere impano z’abakiri bato, cyane cyane mu mikino. Yashinze ikipe y’abana bakinaga umupira w’amaguru, abatoza indangagaciro, ubumwe n’ubushobozi bwo guhatana.
Mu buhanzi, Alain Muku yakoze indirimbo zinyuranye zifasha abantu kwizihiza ibirori n’iminsi mikuru, ndetse anakorera ibihangano amakipe y’umupira. Yamamaye mu ndirimbo nka Tsinda Batsinde, Gloria, Musekeweya n’izindi zafashije abantu benshi mu bihe by’ibyishimo .
Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abandi bahanzi Nyarwanda. Yashinze Label yise The Boss Papa, imwe mu zamenyekanye mu guteza imbere impano z’abahanzi.
Binyuze muri iyi Label, Alain Muku ni we wagaragaje impano y’umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, ndetse ni nawe watumye Clarisse Karasira amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, muri Leta y’u Rwanda ndetse no mu mitima ya benshi bamukundaga, bamwubahaga kandi bamufataga nk’umuntu w’inyangamugayo.
Nubwo yitabye Imana, ibikorwa bye bizakomeza kumuhesha icyubahiro mu mateka y’u Rwanda. Alain Muku yari icyitegererezo ku rubyiruko, umurinzi w’umuco n’uwaharaniraga iterambere rirambye ry’igihugu binyuze mu buhanzi, ubuyobozi n’uruhare rwe mu mikino. Amahoro asesuye amubeho aho aruhukiye. Twihanganishije umuryango we, inshuti, n’abakunzi b’ibihangano bye.