Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera igipimo cy’ahagera internet ifite ingufu cyikagera kuri 97% by’ubuso bw’igihugu.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera iminara 250 ku yari isanzwe, bikazafasha gukwirakwiza internet yihuta mu bice by’icyaro n’indi mijyi itaragerwagamo n’uburyo buhamye bw’itumanaho.
Minisitiri Ingabire yavuze ko iyi gahunda izafasha mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kunoza imitangire ya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no gufasha urwego rw’ubucuruzi mu gukoresha internet mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izunganirwa no gushyira imbaraga mu gukwirakwiza internet yihuta (broadband), cyane cyane mu mashuri, ibigo nderabuzima, n’ahandi hakenerwa ikoranabuhanga mu mibereho y’abaturage.
Yashimangiye ko Guverinoma ifite intego yo kugera ku Rwanda rufite ikoranabuhanga rihamye, aho buri muturage azashobora kubona serivisi za internet zifite umuvuduko wihuse, bigafasha mu guhanga imirimo mishya n’iterambere ry’ubukungu.
Iki gikorwa kizakorwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, by’umwihariko ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, kugira ngo iyi ntego izagerweho bitarenze umwaka wa 2026.
