Abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA muri Kenya bari mu gihirahiro nyuma y’aho basigaye bahabwa ibinini bizamara ukwezi kumwe gusa, mu gihe mbere babahaga ibizamara amezi atandatu. Ibi byatumye benshi mu barwayi bagira impungenge ku mikorere ya gahunda yo gukwirakwiza iyi miti no ku buzima bwabo muri rusange.
Gahunda yo gutanga ibinini by’ukwezi kumwe yatangiye ubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangazaga ko abaye ahagaritse mu gihe cy’iminsi 90 Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyatangaga inkunga y’iyi miti.
Iyi ngingo yahungabanyije gahunda z’ubuvuzi muri Kenya, kuko USAID yari isanzwe itanga imfashanyo igizwe n’ibinini bigenewe abarwayi ba SIDA, bikabafasha kudahura n’imbogamizi zo kubura imiti igihe kirekire.
Inzego z’ubuzima muri Kenya n’abakozi ba USAID batangaje ko mu bubiko bafitemo imiti myinshi ariko hadatanzwe inkunga itabasha kugezwa ku mavuriro ngo igezwe ku baturage.
Iyi mbogamizi yatewe n’ibibazo bya politiki n’icyemezo cya Leta ya Amerika cyo kugenzura uburyo amafaranga agenerwa inkunga ikoreshwa.
Abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko niba iki kibazo kidakemuwe vuba, abarwayi benshi bashobora guhura n’ingaruka mbi, zirimo kudakomeza gufata imiti uko bisabwa, bikaba byatuma virusi yongera gukaza ubukana bwayo mu mibiri yabo.
Muri Kenya habarurwa abarwayi barenga miliyoni 1.5 bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, benshi muri bo bakaba bagendera ku nkunga mpuzamahanga kugira ngo babashe kubona iyi miti.
Abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abarwayi basabye Leta ya Kenya kwihutira gukemura iki kibazo, haba binyuze mu biganiro na Leta ya Amerika cyangwa gushaka ubundi buryo bwisumbuyeho bwo kubona iyi miti.
Hari impungenge ko niba iki kibazo kidakemuwe, hashobora kuba ibibazo bikomeye birimo kwiyongera kw’abandura HIV ndetse no kugabanuka kw’imbaraga z’abarwayi ku isoko ry’umurimo bitewe n’uburwayi bwabo. Abarwayi basaba Leta n’abafatanyabikorwa ba Kenya gukorana bya hafi kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abafite ubwandu bwa HIV.
