Umuhanzi Kevin Kade yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndi Ready”, indirimbo iri kuvugisha benshi bitewe n’uburyo itunganyijemo ndetse n’amakuru yavugaga ko yakoreshejweho amafaranga menshi.
Kevin Kade yavuze ko iyi ndirimbo yamutwaye amafaranga arenga miliyoni mirongo itatu (30,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ko amashusho yayo yafatiwe muri Namibia.
Hari hashize iminsi bivugwa ko ayo mafaranga yaba yaraturutse kuri Prophete Joshua nyuma y’uko yari yatangaje ko yashoye amafaranga muri Kevin Kade ndetse akavuga ko ashaka kwinjira mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Gusa Kevin Kade yashyize umucyo kuri ayo makuru, avuga ko amafaranga yakoreshejwe muri “Ndi Ready” ataturutse kuri Prophete Joshua nk’uko bamwe babyibwiraga, ahubwo ko hari abandi bafatanyabikorwa bamufashije muri uwo mushinga.
“Ndi Ready” ni imwe mu ndirimbo zitezweho kumvwa cyane muri iyi minsi, cyane cyane kubera amashusho yayo ari ku rwego mpuzamahanga ndetse n’uburyo Kevin Kade akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika.

© 2024 KasukuMedia.com