Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye gushimira byimazeyo abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Muhanga, avuga ko bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kugera ku ntsinzi ikomeye ubwo yegukanaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu (PGGSS 5) mu mwaka wa 2015.
Ibi yabigarutseho ubwo yari amaze gutaramira imbaga y’abafana bari bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Sitade ya Muhanga ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.
Knowless yavuze ko Muhanga atari ahantu asanzwe akorera ibitaramo gusa, ahubwo ari hamwe mu hantu hafite amateka yihariye mu buzima bwe bwa muzika. Yagaragaje ko uburyo abaturage baho bamushyigikiye mu gihe cya PGGSS bwamuhaye icyizere n’imbaraga zo gukomeza guhatanira igikombe kugeza acyegukanye.
Yashimiye abakunzi be bakomeje kumushyigikira kuva icyo gihe kugeza n’ubu, avuga ko urukundo bamwereka buri gihe rutuma arushaho gukora umuziki ufite ireme kandi ugera ku mitima y’abawukunda.
Igitaramo cya Muhanga kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, biri gutembera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda. Iyi gahunda yateguwe na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, ikaba yaratangiye ku wa 20 Kamena 2026 igamije kwegera abakunzi b’umuziki mu bice bitandukanye by’igihugu no kubaha umwanya wo kwidagadura hamwe n’abahanzi bakunzwe.
















