Leta ya Liberia yatangaje ko yatwitse toni 4.2 za cocaine zifite agaciro kagereranywa na miliyoni 336 z’amadolari ya Amerika, mu rwego rwo kugaragaza ko yiyemeje gukaza ingamba zo kurwanya ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike inzego z’umutekano zigaragaje ko zari zafashe cocaine nyinshi kurusha izindi zose zari zarigeze zifatirwa muri iki gihugu.
Mu gihe iperereza rigikomeje, hari abayobozi bamwe bo mu nzego za Polisi bakekwaho kugira uruhare mu korohereza abacuruza ibiyobyabwenge. Mu bari gukorwaho iperereza harimo ushinzwe umutekano wo mu muhanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ku byaha bikomeye, ndetse n’umuyobozi wungirije wa Polisi ukorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Roberts.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia, Gregory O.W. Coleman, yavuze ko gutwika ibi biyobyabwenge ari ubutumwa bukomeye bugenewe amatsinda y’ababicuruza, ashimangira ko igihugu kitazihanganira ibikorwa bibangamira umutekano cyangwa kuba inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge.
Mu cyumweru gishize kandi, hafashwe hafi toni enye za cocaine zifite agaciro ka miliyoni 317 z’amadolari, hafatirwa abantu babiri b’abanyamahanga barimo umwe ukomoka muri Serbia n’undi ufite ubwenegihugu bwa Colombia na Espagne.
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu nyubako yo mu gace ka Duazon, hafi y’ibilometero 28 uvuye i Monrovia. Hanatwitswe ibiro 237 bya cocaine byari byafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Roberts muri Kamena, bifite agaciro karenga miliyoni 19 z’amadolari.
Abasesenguzi bavuga ko Afurika y’Iburengerazuba ikomeje kuba inzira nyamukuru inyuzwamo cocaine iva muri Amerika y’Epfo yerekeza ku masoko y’u Burayi, aho imipaka idacunzwe neza n’intege nke z’inzego z’umutekano bikomeje korohereza ayo matsinda gukora ibikorwa byayo.
















