Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, ndetse ko yazanye n’abandi banyapolitiki barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Cishambo wakiriwe na AFC/M23 yigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange, na we uherutse kwiyunga n’iri huriro.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025.
Ubutumwa bwa Kanyuka bwanagaragazaga ko abo bakiriye babakiriye i Goma, ahazwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Cishambo wiyunze ku M23 yabaye Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2010 kugeza mu 2017, ndetse yanabaye Umujyanama mu bya politiki w’Umukuru w’Igihugu mu 2006.
Uyu mugabo w’inararibonye yinjiriye muri AFC/M23 nyuma y’igihe gito iri huriro ryari rimaze kwakira na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, kuri ubu uri mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ibyo bikorwa abikorera i Goma, ahagenzurwa n’iri huriro rigamije gushyiraho iherezo ku butegetsi buriho i Kinshasa.