Umuramyi Bosco Nshuti, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu rugendo rw’ibitaramo bya “Europe Tour 2025” biri kubera hirya no hino ku mugabane w’u Burayi, aho ari kwifatanya n’abanyarwanda batuye yo mu gushima Imana binyuze mu muziki. Uyu muramyi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bwimbitse bujyanye n’ukwemera, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Jehovah”.
Iyo ndirimbo nshya “Jehovah” ni iy’ubutumwa bukomeye bwo gushima Imana no kuyisingiza nk’isoko y’imigisha n’ibyiza byose.
Amagambo yayo agaragaza ukwizera n’icyizere cy’umukristo uba yarabonye ineza y’Imana mu buzima bwe bwa buri munsi. Bosco Nshuti avuga ko iyi ndirimbo yayanditse nyuma yo kwitegereza urugendo rwe n’ukuntu Imana yamuhagarariye mu bihe bikomeye, bikamwemeza ko koko ari Jehovah Jireh Imana itanga byose.
Ati: “Ni indirimbo yaturutse ku mutima wanjye. Nari maze igihe ntekereza ku bwiza n’urukundo rw’Imana. Nubwo hari byinshi binyura imbere yacu biduca intege, nizeye ko iyi ndirimbo izafasha benshi kongera kwizera no gutuza, bamenya ko dufite Imana itanga, itabara kandi yita ku bana bayo.”
Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali
Mu gihe akiri ku mugabane w’u Burayi, Bosco ari no kwitegura igitaramo gikomeye kizabera i Kigali kuwa 13 Nyakanga 2025, cyiswe “Unconditional Love – Season 2”.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali kikazahuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya baturutse impande zose z’u Rwanda ndetse n’abo mu mahanga. Ni igitaramo kizarangwa n’urusobe rw’indirimbo zifite ubuhamya bukomeye, zifasha abantu kwegera Imana no kongera gukomera mu kwizera.
Abifuza kwitabira icyo gitaramo bashishikarizwa kugura amatike hakiri kare binyuze ku rubuga www.bosconshuti.com, aho hashyizweho uburyo bworoshye bwo kwishyura no kubona itike mu buryo bwihuse.
Bosco avuga ko yiteguye kuzaririmbira abanyarwanda aturutse ku mutima, abashimira uko bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.
Yasoje agira ati: “Nizeye ko icyo gitaramo kizaba umwanya wo kongera kwibuka urukundo rudacika rw’Imana, no gushima ubwitange bwayo. Twese dukeneye gukomeza kwibutswa ko turi ab’agaciro imbere y’Imana, kandi ko urukundo rwayo ari ntagereranywa.”
Indirimbo “Jehovah” ubu iraboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka YouTube, Spotify, na Boomplay, kandi yakiriwe neza n’abakunzi be ndetse n’abandi bahanzi, bayisanga mu ndirimbo zubaka, zifasha imitima ndetse zifite ireme ryo kuramya ryimbitse.