Major General Alengbia Nyatetessya Nzambe Dieu Genti, umwe mu basirikare bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yapfuye ari muri gereza aho yari afungiye ashinjwa guhunga urugamba ingabo za RDC zihanganyemo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’Igihugu.
Mj. Gen. Alengbia Nyatetessya yahoze ayoboye akarere ka gisirikare ka 34 muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.
Ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma n’aka karere kose, Alengbia n’ingabo yari ayoboye hamwe n’abandi bayobozi bari bafatanyije kuyobora baje guhungira i Bukavu, Kivu y’Amajyepfo, ngo bahakorerere imyiteguro yo gusubira mu rugamba.
Gusa, nyuma y’igihe gito n’i Bukavu higaruriwe n’imitwe ya M23 na Twirwaneho. Nyuma y’aho, Leta ya Congo yahise ifata Alengbia Nyatetessya hamwe n’abandi basirikare bakuru barimo Brig. Gen. Danny Tene Yangba wari umujyanama wa guverineri mu by’umutekano na Brig. Gen. Papy Lupembe wari uyoboye Brigade ya 11.
Muri iryo tsinda hari harimo n’abakomiseri ba polisi barimo Ekuka Lipopo Jean Romuald wahoze ari guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Mukuna Tumba Eddy Léonard. Bose bashinjwaga guhungira i Bukavu banyuze mu bwato.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Gen. Alengbia Nyatetessya yapfuye. Nta makuru arambuye yatangajwe ku cyaba cyamuhitanye, ndetse ntibizwi niba yapfiriye muri gereza ya Ndolo aho yari afungiye cyangwa hanze yayo.
Ubwo urubanza rwabo rwatangiraga tariki ya 13 Werurwe 2025, abanyamategeko babunganiraga bari basabye ko bafungurwa by’agateganyo, bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyakora tariki ya 20 Werurwe 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa rwafashe umwanzuro wo guhagarika gutangaza amakuru yerekeye uru rubanza mu rwego rwo kwirinda kumena amabanga y’umutekano.