Ubuyobozi bwa KINA Music bwatangaje ko bugiye gutegura ibitaramo bizagera mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no hanze y’igihugu, mu rwego rwo kumenyekanisha album nshya y’abahanzi bayo babiri, Platini na Nel Ngabo, bise Vibranium.
Iyi album, izaba igizwe n’indirimbo 10, biteganyijwe ko izasohoka ku isoko tariki ya 16 Kamena 2025. Mbere y’iyo tariki, Nel Ngabo yabanje gushyira hanze indirimbo ebyiri ziri kuri iyi album, arizo Si na Bestfriend, zakiriwe neza n’abakunzi ba muzika nyarwanda.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gukorana album, nubwo basanzwe baririmbana hamwe mu ndirimbo zitandukanye nka Yamotema, Ikofi (yarimo n’abahanzi Igor Mabano na Tom Close), ndetse na Takalamo n’izindi.
Ibi bitaramo bizaba umwanya mwiza wo kumenyekanisha izi ndirimbo nshya no kwegera abakunzi babo mu buryo butandukanye.
Ubuyobozi bwa KINA Music buvuga ko ibi bitaramo bizatuma aba bahanzi barushaho gusabana n’abafana babo, kandi bikazafasha kuzamura umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.
Platini na Nel Ngabo bagaragaje ko iyi album bayitezeho gufasha umuziki wabo gutera imbere no gukomeza kwagura umubare w’abakunzi babo.
Biyongereye ku bandi bahanzi bari gutegura cyangwa basohoye album mu minsi yashize, barimo Kevin Kade na Chriss Eazy, bakomeje guteguza album zabo; Bull Dogg na Riderman baherutse gusohora album yabo yitwa Icyumba cy’amategeko, ndetse n’ abaraperi Logan Joe na Og2tone bakoranye kuri Extended Play (EP).
Ibi bigaragaza ko umuziki nyarwanda uri kwinjira mu gihe aho abahanzi benshi batangiye gushyira imbaraga mu gukora album zifite ireme.
Mu gihe hategerejwe kumenya ingengabihe y’ibi bitaramo ndetse n’aho bizabera, abakunzi ba muzika nyarwanda bishimiye iyi gahunda ya Nel Ngabo na Platini, ikaba ari indi ntambwe nziza mu iterambere ry’umuziki wa KINA Music ndetse n’uw’u Rwanda muri rusange.
