Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), berekanye abantu barindwi bacyekwaho ubujura n’iyangizwa ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Aba bafashwe bari hagati y’imyaka 40 na 53 y’amavuko, bafite ibikoresho bikekwa ko byibwe ku miyoboro y’amashanyarazi.
Ibikoresho bifatanywe aba bantu birimo fusibles 445 n’insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 295. Bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo. Muri bo, babiri bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatiwe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yatangaje ko ubujura n’iyangizwa ry’ibikorwaremezo by’amashanyarazi ari icyaha gikomeye kidashobora kwihanganirwa. Yagize ati: “Abantu nk’aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke, ntabwo tuzabihanganira. Aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane.
Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, kandi ibikorwa nk’ibi bizakomeza.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko twagiye tubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, ahubwo n’ababibagurira bagomba gukurikiranwa.
Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo, nyuma y’amakuru twari dufite ko hari ibikoresho by’amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye.”
Inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo ziraburira abacuruzi n’abaturage
Geoffrey Zawadi, ukuriye Ishami rishinzwe abafatanyabikorwa muri REG, yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu. Yagize ati: “Aba ni abagizi ba nabi, bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi batambamira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose.
Tugomba gufatanya nk’abaturage tukarwanya ibi bikorwa kuko bituma igihugu gisubira inyuma.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi muri RICA, Joseph Mutabazi, yashishikarije abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi byakoreshejwe gukurikiza amabwiriza agenga ubwo bucuruzi.
Yagize ati: “Ubugenzuzi burakomeje kandi umucuruzi wese ucuruza ibikoresho bidafitiwe ubusobanuro bw’inkomoko azafatwa nk’uwiba cyangwa usenya ibikorwaremezo.”
Yakomeje agira inama abaturage yo kwitondera ibyo bagura. Yagize ati: “Abaguzi basabwa gusaba inyemezabwishyu no gukurikirana inkomoko y’ibikoresho bagura kugira ngo birinde kugura ibyibwe.”
Amategeko ahana ibyaha byo kwiba no kwangiza ibikorwaremezo
Amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, asaba umucuruzi kwemeza ko ubigurisha ari nyirabyo wemewe n’amategeko.
Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, cyangwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Ingingo ya 182 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi ibikorwaremezo by’amashanyarazi, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi badakurikije amategeko ndetse n’abafatwa bagira uruhare mu kwiba no kwangiza ibikorwaremezo. Inzego z’umutekano zatangaje ko ibikorwa byo gukumira ubu bujura bizakomeza, kandi abagaragaye muri ibi bikorwa bazakurikiranwa n’amategeko.