Ikipe ya Real Madrid ikomeje gutegura uburyo izaha umwanya impano zayo zikiri nto zo gukomeza gukura, aho yemeye ko umunya-Argentina Franco Mastantuono ashobora gutizwa muri iyi mpeshyi kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.
Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Real Madrid bushyigikiye ko Mastantuono ajya mu yindi kipe ku masezerano y’inguzanyo gusa, nta ngingo n’imwe izemerera iyo kipe kumugura burundu. Ni uburyo busa n’ubwo bwakoreshejwe kuri Endrick, watijwe muri Olympique Lyon kugira ngo akomeze kwiteza imbere mbere yo guhatanira umwanya muri Real Madrid.
Mastantuono ari kwifuzwa n’amakipe menshi yo muri Espagne ndetse no mu bindi bihugu by’i Burayi, gusa icyemezo cya nyuma kizafatwa n’uyu mukinnyi ubwe afatanyije n’ubuyobozi bwa Real Madrid, bareba ikipe yamufasha gukomeza kuzamura urwego rwe.
Si Mastantuono wenyine ushobora gusohoka muri Santiago Bernabéu. Myugariro Raúl Asencio na we ari mu bakinnyi bashobora kuva muri iyi kipe muri iyi mpeshyi. Ku bwe, Real Madrid irimo gusuzuma niba yatizwa cyangwa ikamugurisha burundu, bitewe n’ibisabwa bizatangwa n’amakipe amwifuza.
Izi gahunda zigaragaza ko Real Madrid ikomeje kubaka ejo hazaza h’ikipe yayo, itanga amahirwe ku bakinnyi bakiri bato yo gukina buri gihe no kubona ubunararibonye mbere yo gusubira guhatanira imyanya mu ikipe ya mbere. Icyemezo cya nyuma ku hazaza ha Mastantuono na Asencio gitegerejwe muri iyi minsi ya nyuma y’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
















