Mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, umuraperi Bushali akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite umwihariko udasanzwe wo gusangira ibyishimo n’abafana be. Uretse gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo no mu mikinire ye ku rubyiniro, Bushali yamenyekanye cyane no kudasiga igitaramo adatanze impano ku bafana.
Uko iri serukiramuco rikomeza kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, Bushali agenda ashimangira ko umuziki we utarangirira mu kuririmba gusa, ahubwo ko unajyana no gushimira abafana bamushyigikiye. Binyuze ku bufatanye na MTN Rwanda, agenda aha amahirwe bamwe mu bafana be yo kwegukana impano zitandukanye, ibintu bituma buri gitaramo cye kiba gifite umwihariko.
Iyo ageze ku rubyiniro, abafana baba bategereje indirimbo ze zakunzwe, ariko baniteze ko hari abazahembwa nyuma yo kwitwara neza cyangwa kugira amahirwe. Ibi byatumye benshi bavuga ko impano za Bushali zabaye kimwe mu bimuranga muri MTN Iwacu Muzika Festival.
Abakurikiranira hafi iri serukiramuco bavuga ko uyu muraperi ari umwe mu bahanzi bashoboye kubaka umubano ukomeye n’abafana, aho atabafata nk’abaza kureba igitaramo gusa, ahubwo nk’abafatanyabikorwa mu rugendo rwe rwa muzika.
MTN Iwacu Muzika Festival ikomeje kuba urubuga ruhuza abahanzi n’abakunzi b’umuziki mu gihugu hose, Bushali na we akomeza kwerekana ko impano n’ibyishimo biherekeza umuziki bishobora gusiga urwibutso rwiza ku bafana, bityo buri gitaramo cye kikarangira hari abaseka bataha bafite n’impano mu ntoki.

















